Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mbuguje Papias yafashwe na Police akekwaho kwinjiza urumogi muri gereza.

Polisi mu karere ka Nyarugenge ifatanyije n’abacungagereza bakorera muri gereza ya Mageragere, ku itariki ya 6 Nyakanga yafashe umusore witwa Mbuguje Papias w’imyaka 23 akekwaho kugerageza kwinjiza muri iyo gereza ikiro kimwe n’inusu cy’urumogi yari yagihishe mu nkweto ubwo yari yaje gusura umufungwa witwa Bahati Hassan.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yagize aiti “ Uyu Mbuguje yaje gusura Bahati, azana inkweto yazidodeyemo uru rumogi, nibwo ubwa bari bari kuganira yashatse kugurana inkweto na Bahati ngo asubire muri gereza yambaye izo yadodeyemo urumogi, ariko kuko abacungagereza bahora bari maso, babonye ko muri izo nkweto hashobora kuba harimo ibintu bitemewe, barazimwaka bazisatuye basanga yadodeyemo urumogi, bahita bahamagara Polisi ya Mageragere iramufata umushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bumukorere dosiye.”

SSP Hitayezu yavuze ko abantu baba bashaka kwinjiza ibitemewe muri za gereza ko bitazabakundira, kuko uko umuntu ugiye gusura ufungiye muri gereza abanza agasakwa, kandi ko n’umugororwa umaze gusukwa mbere y’uko asubira muri gereza nawe asakwa.

Yavuze kandi ko n’ubwo bidakunze kugaragara cyane, hari ubwo abaje gusura bashaka kugusha abagororwa mu bindi byaha babazanira ibintu bitemewe muri gereza nk’inzoga, ariko ko abacungagereza bahora bakangurira abagororwa kubuza abo mu miryango yabo kubizana kuko bitemewe.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

65,600 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful