Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Karongi: Umukobwa yahiriye mu nzu arakongoka ubwo inzu yari ifungiye inyuma.

Umukobwa witwa Uwimana w’imyaka 27 wari ucumbitse mu nzu iri mu mudugudu wa ETO Nyakigezi, Akagari ka Kiniha mu murenge wa Bwishyura wo mu karere ka Karongi, yaraye ahiriye mu nzu afungiranye arakongoka.

Umukobwa wahiriye munzu

Mu masaha ya Saa yine z’ijoro ryo kuwa mbere, abaturanyi be aho yari atuye mu gipangu kirimo inzu zikodeshwa batabaje ubuyobozi ko hari inzu itangiye gushya. Iyi nzu yabagamo Uwimana Claudine, umukobwa wibanaga.

Abaturanyi n’abatabaye bagerageje kuzimya umuriro cyangwa gutabara Uwimana birabananira kuko inzu ye yari ikingiye inyuma kandi ngo ifungishije ingufuri nini cyane batazi ko asanzwe afungisha nk’uko babibwiye Umuseke.

Aba baturage bavuga ko batabaje ubuyobozi, Inkeragutabara na DASSO ariko bose ngo bakahagera nta we ushobora kuzimya umuriro kuko batabashaga gukingura urugi rufungishije ingufuri nini.

Mukabutare Claudine umuyobozi w’Umudugudu yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amaze gutabazwa yahageze saa tanu, agasanga Inkeragutabara na DASSO barahari ariko ntacyo babashije gukora kuko nta gikoresho kizimya umuriro bari bafite.

Uyu muyobozi avuga ko yatabaje Police ikahagera saa sita z’ijoro umuriro umaze kuzima na bo bakabasha guca iyi ngufuri, uyu mukobwa na we yahiye n’ibiri mu nzu byose byakongokanye na we.
Ab’iwabo bababajwe no kumushyingura nta perereza rikozwe

Abaturanyi be bavuga ko bakeka ko uyu mukobwa yishwe maze agatwikwa kuko basanze yahiriye aho yaryamaga kandi nta kigaragaza ko yagerageje no kwitabara kuko batigeze banamwumva atabaza muri icyo gihe cyose cyo gushya.

Bavuga ko kandi kuba basanze akingiranye ari ikindi kimenyetso ko yatwitswe nkana yenda amaze kwicirwa mu nzu yari acumbitsemo.

Police nyuma yaje kubwira abari hano n’abo mu muryango we ko iyi nzu yahiye kubera insinga z’amashanyarazi nk’uko babivuga.

Isaie Nyabyenda na Innocent Rusanganwa basaza ba Uwimana babwiye Umuseke ko muri iki gitondo bagiye kuri Police kubaza igikurikiyeho bakababwira ko bagomba gushyingura umurambo wabo.

Gusa nyiri izi nzu, usa n’uwahungabanye ubu, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko inzu Uwimana yabagabo nta muriro wari urimo kuko hashize igihe kinini atishyura amashanyarazi n’insinga zijyamo bari baraziciye.

Abaturage hano ndetse n’abo mu muryango w’uyu mukobwa bavuga ko bababajwe n’ikemezo Police yafashe. Abaturage bavuga ko hakwiye gukorwa iperereza haherewe nko ku bantu basangiraga n’uyu mukobwa nimugoroba.
Umuvugizi wa Police Iburengerazuba yatubwiye ko iki kibazo kikiri mu iperereza.

Nyabyenda na Rusanganwa bavuga ko bibabaje cyane kuba bagiye gushyingura mushiki wabo umubiri we udasuzumwe kwa muganga ngo bavuge icyamwishe nk’uko ku mfu nk’izi bikorwa kenshi.

Nabo kugeza ubu ngo nta kindi bakoze uretse kubahiriza ibyo basabwe na Police ngo bamushyingure. Umunyamakuru wacu yavuyeyo ahagana saa yine z’iki gitondo bagiye kujyana umurambo wa Uwimana ku irimbi.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

55,900 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful