Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Juda Muzik ni bamwe mu bahanzi bazasusurutsa abantu mu gitaramo cya Dj Pius [ INKURU IRAMBUYE ]

Itsinda rya Juda Muzik riri mu bahanzi batumiwe mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya Dj Pius kizaba Taliki ya 3/08/2018 kizabera muri Camp Kigali .

Itsinda ry’abahanzi 2 aribo Da Rest ndetse na Junior Bagize Juda Muzik bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Wa wundi aho kuri ubu bagarukanye indirimbo nshya bise In Love bakoranye n’umuhanzi Uncle Austin.

Nyuma yo gukora ibi bikorwa byose bigakundwa na benshi kuri uyu munsi nibwo bakiriye inkuru nziza ko bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazahagarara ku rubyiniro rumwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Jose Chameleon ndetse na Pallaso bazaza gushyigkira  Dj Pius mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye nshya yise Iwacu.

Mu Kiganiro Rwandapaparazzi.rw Twagiranye na Da Rest yatubwiye ko ari iby’agaciro kenshi kuba bahawe umwanya wo kuzigaragaza muri kino gitaramo ndetse ko ari intambwe nziza buri muhanzi wese yakwishimira

Yagize ati “ Nukuri byadutunguye kuba turi mu bahanzi Bazafasha Dj Pius kumurika alubumu ye hanze ndetse ko twiteguye kuzereka abafana bacu ko dukataje ndetse ko ibikorwa bikomeje.”

Yasoje avugako kugera magingo aya bashimira byimazeyo Umuhanzi Uncle Austin ubafasha  muri byinshi bitandukanye mu rugendo rwabo rwa muzika .ndetse bahamya ko nabo batazapfusha ubusa aya mahirwe bahawe.”

Mu kiganiro twigeze kugirana na Uncle Austin yatubwiye ko Juda Muzik yababonyemo impano ndetse ko azakomeza kujyenda abafasha  aho bikwiye .

Twakwibutsa Taliki ya  03/08/2018 hazaba igitaramo cya mbere cyo kumurika Alubumu ya Dj Pius mu gihe Taliki ya 04/08/2018 kizakomereza mu Karere ka Musanze muri stade y’i Musanze ari naho bano Juda Muzik bazaririmbira abafana babo.

Kanda Hano urebe indirimbo nshya ya Juda Muzik Bise In Love bafatanyije na Uncle Austin:

33,100 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful