Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ikipe y’igihugu y’ubufaransa ibimburiye izindi kugera kuri Final mugikombe cy’isi cya 2018.

Ni mumukino warukomeye cyane wahuzaga ikipe y’igihugu y’Ububiligi ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, mubyukuri byari bigoye kuba umuntu yaha amahirwe ikipe runaka ko ariyo iributsinde umukino,ikabona itike yo kujya final kuzahura n’indi kipe izatsinda hagati y’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ndetse na Croatio.

Mbape rutahizamu w’Abafaransa.

Uyu mukino ubimburiye iyindi muri 1/2 cy’igikombe cy’isi, kandi hagaragayemo abakinnyi babahanga tuzi nka Rukaku,Eden Hazard,Tibout kuruhande rw’Ububiligi ndetse na Mbape,Pogba kuruhande rw’Ubufaransa ndetse n’abandi bakinnyi babahanga benshi batandukanye kumakipe yombi.

Bidasubirwaho rero uyu mukino ukaba urangiye ikipe y’U bufaransa itsinze igitego 1 cyatsinzwe na Umutiti ukinira ikipe ya FC Barcelona, kubusa bw’Ububiligi ,mugice cya kabiri cy’umukino ububiligi bwaikinishije imbaraga cyane ngo burebe ko bwakwishyura ariko umukino warinze urangira butabashije kwishyura.

Tubifutse ko ikipe y’Ubufaransa ibonye itike yo kujya final, naho Ububiligi bukaba buzakinira umwanya wa gatatu n’ikipe izatsindwa mumukino uzahuza, Ubwongereza na Croatio.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

24,200 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful