Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Cedrick utunzwe n’umwuga wo gufotora aragira inama urungano rwe gutinyuka bakagaragaza impano zabo [INKURU IRAMBUYE]

Ishimwe Cedrick kuri ubu utunzwe n’ umwuga wo gufotora aragira inama urubyiruko rugenzi rwe gutinyuka bakereka isi icyo bashoboye binyuze mu mpano zabo Imana yabahaye.

Umusore w’umunyarwanda witwa Ishimwe cedrick kuri ubu ufite imyaka 19 y’amavuko mu kiganiro yagiranye na Rwandapaparazzi yadutangarije uko yinjiye mu mwuga wo gufotora aho kugera magingo aya akaba ari umwuga umutunze ndetse akaba ateganya no gukomeza kwagura uyu mwuga kuburyo n’amahanga amenya ko mu Rwanda hari urubyiruko ruzi gufata amafoto afite ubusobanuro.

 

Yatangiye adusangiza amateka ye aho yagize ati “ubusanzwe ntuye i Nyamirambo nkaba ndi umu photographer wabigize umwuga ndetse akaba ari umwuga untunze hamwe n’umuryango wanjye nabitangiye mu mwaka wa 2014 aho mu mwaka 2016 negukanye igihembo cya  ‘Best Young Photography of the year’.

 

Twamubajije impamvu yahisemo uyu mwuga mu kimbo cyo guhitamo indi maze adusubiza muri aya magambo agira ati “ Impamvu njye nkora ubufotographe ni umwuga nkunda gusa kuri njye nekereza ko ari impano yanjye”.

Yakomeje yongeraho ko ajya gutangira uyu mwuga yarafite  inzozi zo kuba yakorana  na kamanyi zikomeye aho amafoto yafotoye yazajya aba ama ‘wallpaper’ nko muri screen za telefone .Gusa ngo nibyamukundiye uyu munsi afotora  amafoto  asiga urwibutso mu mitwe y’abantu (Mu makwe , amasabakuru ,ibitaramo nahandi hantu hatandukanye bakenera amafoto ).

 

Bimwe ateganya gukora birimo mu minsi iri imbere harimo nko  gufotora amafoto Agaragaza u Rwanda n’abanyarwanda kuko kuva hari project yitwa visit Rwanda n’ikintu ngo kimuha  imbaraga ko nawe ashobora gufata amafoto agaragaza ibyiza bitatse u Rwanda ndetse bikaba byakurura ba mukerarugendo kuza kwirebera ibyiza birutatse.

Twamubajije uko abona umwuga wo gufotora mu Rwanda ndetse n’urwego umaze kugeraho yadusubije ko umaze kwinjirwamo n’abantu benshi ngo ibyo bimuha  umuhate wo guhimba udushya cyangwa kwiga ibirenze ku ibyo azi.

Cedrick Twamubajije umufotography ku giti cye afata nk’ikitegererezo yatubwiye ko ari Gael ndetse na Faustin kuko aribo  aba yifuza gutera ikirenge mu cyabo ndetse akaba afite inzozi zo kuzakora cyane akagera kure .

 

Dusoza ikiganiro twamubajije ikintu yafasha urubyiruko rugenzi rwe rwiyumvamo impano yo gufotora adusubiza kuri ubu adafite ububasha bwo kuba yabagurira ibikoresho gusa yizeye neza ko aramutse abonanye nabo akabagira inama byabateza imbere nabo bagakabya inzozi zabo.

Twakwibutsa ko uramutse ushaka gukorana na Cedrick ushobora kumukurikira kuri Instagram: paramount_rw cyangwa ukamwandikira.

Posted by:Emery@Rwandapaparazzi.rw

97,150 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful