Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Bidasubirwaho umuhanzi Justin Bieber agiye gusezera ubusiribateri.

Umuhanzi ukomoka muri Canada umaze kubaka izina rikomeye muri muzika kw’isi yose “Justin Beiber” yafashe icyemezo cyo gusezerera ubusore atera ivi yambika impeta umukunzi we witwa Hailey Rhode Baldwin.

Umuhanzi Justin Bieber arikumwe n’umukunzi we.

Uyu muhanzi yambitse impeta uyu munyamideli w’umunyamerika Hailey Rhode Baldwin muri resitora iherereye i Bahamas, nkuko abacungira umutekano Justin Beiber babivuga, uyu muhanzi yateye ivi abaza uyu munyamideli ati wambera umufasha? undi
nawe ati ndabyemeye.

Justin Bieber we n’umukunzi we bari kuryoshya.

TMZ dukesha iyi nkuru yanditse ko ibi byabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje ubwo bari muri iyi resitora barimo kubyina injyana ya Salsa.

Yakomeje ivuga ko ubwo byari bigiye gutangira, abarinzi ba Justin Beiber basabye buri umwe wese wari muri iyi resitora ko gufotora uyu muhanzi bitemewe ngo kubera ko hari ikintu kidasanzwe kigiye kuba.

Bahise babwira Justin Beiber ko noneho yasaba umukunzi we ko babana akaramata bari imbere y’imbaga yari iri aho muri resitora.

Hailey Rhode Baldwin usanzwe ari umunyamideli, yakundanye na Justin Beiber mu gihe cy’ukwezi kumwe nyuma y’uko yari atandukanye na Selena Gomez, ngo mu rukundo rwabo nta kibi cyabayemo nguko byagendaga mu ku mubare utabarika w’abakobwa uyu musore yakundanye nabo.

Ababyeyi ba Justin Beiber bahise batangaza ko bashimishijwe n’icyemezo umusore wabo yafashe.

Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli muri leta zunze ubumwe za Amerika ariko akaba anafite ikiganiro akora kuri Televiziyo, afite imyaka 22 y’amavuko.

Justin Beiber ufite imyaka 24 yavugwagaho gukundana n’abakobwa bamurusha imyaka cyane ariko kurubu uyu we biragaragara ko akiri muto.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

56,500 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful