Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

AFURIKA YEPFO: yababajwe no kwisanga aho kwamuganga bashyira imirambo kandi akiri muzima.

Nyuma y’uko abaganga bo mu mujyi wa Johannesburg ho muri Afurika y’Epfo,bemeje ko Umugore bavuraga yitabye Imana bakamushyira mu buruhukiro ,icyaje gutungurana ni uko nyuma basanze umugore ari muzima yewe akomeye.

Uyu mugore utatangajwe amazina yazanywe mu buruhukiro bwitwa Carletonville buherereye mu ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo nyuma y’impanuka ikomeye yakoreye mu muhanda ,Abaganga bemeje ko uyu mugore yapfuye ndetse ko nta n’ikimenyetso cyerekana ko ari muzima bamushyira muri Morgue.

Ubwo yari mu mirambo ushinzwe kwita ku mirambo yinjiye asanga uyu mugore arahumeka,yongera kumeshesha abaganga.

Inkuru yatangajwe na BBC yatangaje ko uwo mugore yahise ajyanwa kwitabwaho n’abaganga mu bitaro biri mu mujyi wa Johannesburg.

Umuryango w’uwo mugore wasabye ibisobanuro bihagije kuri ayo makosa yakozwe. Iperereza ryatangiye.Gerrit Bradnick, Umuyobozi wa sosiyete ishinzwe ubutabazi ari nayo mukoresha w’abo baganga bemeje ko uwo mugore yapfuye, yavuze ko nta cyemeza ko babikoze ku bushake.

Uyu mugore yisanze mu mirambo agwa mu kantu yongera ata ubwenge asa nuhahamutse, nyuma ababazwa n’abaganga bamubitse kandi ari muzima.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

83,700 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful