Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abantu bakunda gutembera bashyiriweho uburyo bworoshye bwo gusura ahantu 3 nyaburanga mu Rwanda 

Mu kwezi Kanama kuva taliki ya 5/08/2018 , na 19/08/2018 ndetse na 02/09/2018 kampanyi yitwa Transit Flash Tours  Ltd yateguye injyendo zitandukanye aho abantu bazishyira hamwe bagatemberezwa hamwe mu hantu nyaburanga hagize u Rwanda nko muri Pariki ya Nyungwe ,Rebero ,Pariki ya Akagera.

Kampanyi yitwa Transit Flash Tours  Ltd , nyuma yo kumva ibitekerezo bya bamwe mu banyarwanda ko bagorwa cyane no gutembera muri tumwe mu duce nyaburanga tugize u Rwanda rwa Gasabo kubera ibibazo b’ingendo zihenze ndetse n’ibindi nyenerwa biyemeje korohereza abanyarwanda bose ku bijyanye n’ingendo , kwinjira ndetse nibyo gufungura aho bazabikorerwa byose ku giciro cyo hasi cyane.

Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu bateguye iki gikorwa badutangarije ko buri muntu wese azahitamo aho agomba gutemberera bitewe n’itariki zatanze , Aho ku ikubitiro  ku i Taliki ya 5/08/2018 bazasura Rebero ahasanzwe habarizwa amashevari bagendaho aho kwinjira hano umuntu umwe azatanga ibihumbi 15,000frw mu gihe taliki ya 19/08/2018 bazasura  Pariki ya Akagera  aho kwinjira ku banyarwanda azaba ari ibihumbi 25,000 frw mu gihe couple azaba ari ibihumbi  45,000frw naho abanyamahanga aza ari amadorali 100$ , Taliki ya 02/09/2018 bazasura Pariki ya Nyungwe aho kwinjira azaba ari ibihumbi 25,000frw ku muntu umwe , kuri couple azaba ari 45,000frw , ku banyamahanga azaba ari amadorari 100$ .

Icyitonderwa : Ku mafaranga yose yavuzwe hajuru uzayatanga wese azaba akubiyemo amafaranga y’urugendo [ Transport] , Ayo kwinjira aho bagiye gusura , ndetse n’amafaranga y’amafunguro ndetse nibyo kunywa mu gihe cyo kwinegura ku bantu bayatanze .

Ushobora kuba ushaka kumenya ibindi bisobanuro birenzeho ushobora kwifashisha zimwe muri nimero bashyize kur birango mubona mu inkuru ndetse ukaba ushobora no kwiyandisha mu rwego rwo kugirango utazasigwa ukazabarirwa inkuru utabonye kandi bagenzi bawe baragiye kwihera ijisho ureba .

 

Twakwibutsa ko gusura tumwe mu duce nyaburangu tugize u Rwanda ari intambwe nziza yo kumenya amateka yaranze igihugu ndetse no gusobanukirwa byinshi utamenye birimo ubuzima bwite bw’inyamaswa uko zibaho ndetse no kwihera amaso imbona nkubone inyamaswa ubona muri filime ndetse n’ibindi bitandukanye reka tukubwire ngo ntuzacikanwe niki gikorwa .

 

Ku bindi bisobanuro wareba kuri [ Posters ] hariho ibisobanuro birambuye ndetse ushobora no kubahamagara kuri telefone njyendanwa zatanze ndetse na Email zashyizweho.

131,700 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful