Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abantu 10 batwikiwe munzu barashya barakongoka abandi baburirwa irengero

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, abantu 10 bo mu gace k’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishwe batwikiwe mu nzu n’abarwanyi bivugwa ko ari abo mu mutwe witwaje intwaro waturutse muri Uganda, ADF Nalu, mu gihe abandi 7 bakomeje kuburirwa irengero.

Africanews dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byabaye mu mpera z’iki cyumweru gishize, bikaba byaratewe ahanini n’amakimbirane ashingiye ku kutavuga rumwe ku bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorerwa muri kariya gace aho usanga imitwe yitwaje intwaro yiganje ndetse n’abaturage bahegereye bakarwana bashingiye ku nzangano zimaze igihe.

Muri iyi mirwano bivugwa ko yari ishingiye ku moko kandi,hanapfiriyemo umusirikare wa Congo ndetse hanakomerekeramo abasivili bari mu bikorwa byo gushaka guhosha iyo mirwano.

Ni imirwano ikunze kurangwa mu batuye ku nkengero z’ikiyaga cya Edouard, aho no mu minsi yashize ingabo za Congo zakozanyijeho n’iza Uganda bamwe bakahasiga ubuzima.

Imirwano mu ntara za Kivu y’Epfo y’iya Ruguru ahanini ishingiye ku mitwe yitwaje intaro, amoko n’andi makimbirane yatangiye kuvugwa muri kariya gace guhera mu binyejana byashize.

Ushinzwe umutekano muri kariya gace ka Tanganyika, John Mwimiwa avuga ko nubwo imirwano yafashe intera kuwa Gatandati n’imitwe yitwaje intwaro ikivangamo, ariko ko yari ishingiye ku moko 3 arimo Banyamulenge, Bafuliro ndetse na Banyindu, buri bwoko bukaba bunafite umutwe w’abarwanyi babushyigikiye.

Aka gace gaherereye mu bilometero 200 uturutse mu isanteri y’intara ya Kivu y’Epfo, kugeza ubu abasaga ibihumbi 76 bakaba bamaze gukurwa mu byabo kuva umwaka watangira.

Posted by Emmy iv Tuyishimire

91,000 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful