Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abakobwa b’ impanga bakabije inzozi barongorwa n’ umugabo umwe ” INKURU IRAMBUYE”

Abakobwa b’ impanga bo mu gihugu cya Cote d’ Ivoire bafite imyaka 24 y’ amavuko ku wa Gatandatu inzozi zabo zabaye impamo barongorwa n’ umugabo umwe nk’ uko bayifuzaga.

Ubukwe bwabo babereye mu musigiti wa Karpala mu mujyi wa Ouagadougou hafi y’ iwabo w’ aba ,

Ntawigeze adushyiraho agahato ko kurongorwa n’ umugabo umwe, niko umwe muri izi mpanga yavuze,. Ati “Turishimye cyane kubwo kurongorwa na Salim, kuko ni inzozi twakuranye kurongorwa n’ umugabo umwe”

Umwe muri izi mpanga yagize ati “Hashize umwaka menyanye na Salim. Nahise mumenyesha ko turi impanga kandi twifuza kurongorwa n’ umugabo umwe.”
Uyu mukobwa Saadia wamaze guhinduka umugore wa Salim yavuze ko Salim yamusubije ko nta kibazo azabarongora bombi.

Yongeyeho ati “Turakundana uko turi batatu turasangirira hamwe umunezero”.

Umugabo umwe gukora ubukwe n’ abakobwa babiri ntibisanzwe, ibi byatumye ububwe bwabo buhuza imbaga ijya kwihera ijisho ngo itazabwirwa inkuru mbarirano dore ko mu Kinyarwanda bavuga ngo ‘Inkuru mbarirano iratuba’

143,450 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful