Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umugore akurikiranweho icyaha cyo kwivuga umugabo we afatanyije n’abisengeneza be muri gasabo

Umugore witwa Mutumwinka Julienne wo mu Karere ka Gasabo yatangiye kuburana ku cyaha cyo kwica umugabo we ashinjwa kuba yarakoze afatanyije n’abisengeneza be. Abaregwa bose bemera icyaha.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukaba rwaraburanishije, kuwa 20 Kamena, urubanza rw’uyu mugore, Mutumwinka Julienne, Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umugabo we  afatanyije n’abitwa Murego Gakuru Kelly na Murego Gatoya Kevin cyakorewe mu Kagali ka Kibenga mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo .

Uyu Mutumwinka Julienne  yari yarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo we, Ngabonziza JMV, ariko babana nabi ku buryo mu rugo rwabo hahoraga amakimbirane aturuka ku mwana uyu mugore yabyaye mu gihe umugabo we yari afunzwe  azira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha bukuru ivuga.

Ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo kuwa 4/6/2018 ubwo Mutumwinka yumvikanaga n’aba bana abereye nyirasenge bahengera ko uyu Ngabonziza yasinze baramuniga bakoresheje umukandara barangije baramusohora bamuta haruguru y’inzu yabagamo hanyuma bumvikana na Mutumwinka ko nawe bamuzirika hanyuma bagatabaza kugira bayobye uburari bigaragare ko ari abagizi ba nabi babateye bakamwica.

Umurerwa@Rwanapaparazzi.Rw

 

64,300 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful