Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Rusizi: Abasore babiri barashwe barapfa

Saa tatu n’ iminota ibiri, kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena, abantu bitwaje intwaro batamenyekana barashe abasore babiri mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi barapfa.

 

Byabereye mu isantere iherereye mudugudu wa Kinamba, mu Kagari ka Pera , mu murenge wa Bugarama.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais yabwiye itangazamakuru ko abishwe ari abasore babiri umwe yahise apfira aho barasiwe undi apfira kwa muganga nyuma yo kuhagezwa arembye.

Yagize ati “Ayo makuru niyo, byabaye saa tatu n’ imitona ibiri z’ ijoro, ni abasore babiri barashwe umwe apfira aho ngaho undi yaje gupfira ku bitaro bya Mibirizi kuko yagezeyo arembye cyane kuko bamurashe mu nda”

Abishwe ni Ngirimana Claude w’ imyaka 30 na Sinamenye Abdul wari ufite imyaka 32 ari nawe wapfuye nyuma.

Ntivuruzwa yakomeje avuga ko abo bagizi ba nabi bataramenyekana, avuga ko ubuyobozi bwihutiye gukura abarashwe mu muhanda no kugeza uwari wakomeretse kwa muganga.

Ntivuguruzwa yavuze ko bagikusanya amakuru ngo mu masaha ari imbere baraza kumenya icyabiteye.

Yagize ati “Ntabwo turamenya ababikoze turacyakusanya amakuru. Mu kanya hari inama y’ umutekano tugiye gukora izakuba irimo abaturage bose n’ abandi bayobozi bavuye hirya no hino turarushaho kunogereza hamwe ingamba”

Si ubwa mbere muri uyu murenge harasiwe abantu gusa Ntivuguruzwa yavuze ko nk’ ubuyobozi bw’ umurenge bataramenya niba bifitanye isano cyangwa niba ari ibishya.

102,150 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful