Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ragga Dee uherutse kuba umunyepolitiki, agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’ urwenya “INKURU IRAMBUYE”

Kazibwe Daniel wamamaye cyane ku izina rya Ragga Dee mu myaka ya 2004 kugera 2012 agiye kuza mu Rwanda ku itariki ya 1 z’ukwa 7 muri uyu mwaka wa 2018, mu gitaramo cya Seka Live kigiye kuba ku nshuro ya 4, gitegurwa n’umunyarwenya Nkusi Arthur.

Image result for Ragga Dee

Mu kiganiro ni Itangazamakuru Arthur yavze ko bamaze kuvugana n’uyu muhanzi wamamaye mu myaka yo hambere ngo ndetse byose bamaze kubyemeranyaho ku buryo ku itariki ya 01/07/2018 agomba kuza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel.

Yagize ati: “Ragga Dee azitabira igitaramo turi gutegura kitwa Seka Live ya 4, nk’umuhanzi uzafasha abanyarwenya bazaba bari gususurutsa abantu bazaza. Twamaze kuvugana ndetse twarumvikanye byose ko ntakizabo agomba kuzaba ahari!.

 Image result for Ragga Dee

YakomeJe yongeraho ko Abandi banyarwenya bazaba bahari ni Pablo na Alex Muhangi bombi bakomeye i Bugande. Ikindi ni uko iki gitaramo kizaha umwanya uhagije abanyarwenya bo mu Rwanda bakizamuka

Umuhanzi Ragga Dee agiye kuza mu Rwanda nyuma y’uko mu bihe bishize mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Fest giheruka, nacyo cyitabiriwe n’umuhanzi Mr Nice nawe wari umaze igihe asa nk’uwibagiranye mu ruhando rwa muzika, ibintu byatunguye benshi.

Uyu Ragga Dee nawe yatunguye benshi, kuko nawe yari amaze igihe atumvikana mubya muzika kuko amakuru ye aheruka ahubwo yavugaga cyane mu rwego rwa politiki kuko mu 2016 yagerageje kwiyamamariza ku mwanya w’umuyobozi mukuru (Mayor) wa Kampala.

Ragga Dee yiyamamaje nk’umukandida w’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda rikuriwe na Perezida Museveni, ariko ntabwo Ragga Dee yahiriwe kuko yatsinzwe Elias Lukwago bari bahanganye muri icyo gihe.

Agiye kuza mu gitaramo gitegerejwe ba benshi cyane ko kuva yakwinjira muri politiki ya Uganda ari gacye cyane yongeye kwigaragaza muri Muzika, nubwo afite abakunzi batari bacye mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo karere.

Ragga Dee yamamaye mu ndirimbo nka “Digida, letter O, Stranger, Bayaaye, Oyagala Cash, n’izindi…” Kuri ubu aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise Bar Lah ikozwe mu njyana ya HipHop.

REBA AMASHUSHO Y’ INDIRIMBO YE NSHYA:

Posted By :Emery@Rwandapaparazzi.rw

27,500 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful