Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Nyampinga w’u Bubiligi ari mu mazi abira azira gutwara imodoka ku muvuduko wa 116 km/h

Cilou Annys wabaye nyampinga w’u Bubiligi mu 2010, ari mu mazi abira nyuma yo gutwara imodoka ku muvuduko uri hejuru cyane.

Urukiko rwa polisi rwa Bruges mu Bubiligi rushinja Miss Anny gutwara imodoka iminsi 15 afite umuvuduko udasanzwe, akaba acibwa amande y’amayero ahwanye na 560.

Ikinyamakuru 7sur7 gitangaza ko uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, ku wa 25 Kamena yatwaye imodoka iri ku muvuduko wa 116km/h kandi umuvuduko ntarengwa wari 70km/h.

Yisobanura, Miss Cilou Annys  yatangaje ko yatwaye kuri uwo muvuduko bitewe n’ubwira yari afite bw’uko se w’umwe mu nshuti ze yari muri koma.

Nyuma y’ibi bisobanuro yatanze ntibyakirwe, ngo akaba asaba perimi ye ngo abashe gukomeza akazi ke k’ubucuruzi n’ibindi akora bijyanye n’imideli

Cilou Annys yabaye nyampinga w’u Bubiligi mu mwaka wa 2010, ubu akaba akora ibijyanye n’imideli.

Uwera@Rwandapaparazzi.rwa

 

 

32,800 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful