Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Niki gitera umugore kubura ububobere mu gitsina (sécheresse vaginale) yarabuhoranye?”INKURU”

Kutagira ububobere mu gitsina ku mugore (sécheresse vaginale) bigira ingaruka
mbi ku migendekere myiza y’igihe cy’imibonano mpuzabitsina n’imibanire muri
rusange hagati y’abashakanye.

Nkuko urubuga rwandika ku buzima doctissimo.com, rubitangaza, umugore 1 kuri 6 (1/6) agira ububabare mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba biterwa n’uko mu gitsina nta bubobere burimo. Kutagira ububobere mu gitsina bishobora gufata umugore mu bihe bitandukanye by’ubuzima bitewe n’impamvu zitandukanye.

Abagore bageze mu myaka yo gucura (menopause) nibo bakunze kwibasirwa n’ubu
burwayi, ariko n’abagore bakiri bato bashobora kugira icyo kibazo cy’ububobere bucye mu gitsina.

Dr Iba Mayere , umuganga uvura indwara z’abagore( gynécologue) mu bitaro bya
Polyclinique de l’Etoire biherereye mu Mujyi wa Kigali hafi ya Kiliziya ya Sainte Famille yagize icyo atubwira kuri iki kibazo.

Dr Iba yadusobanuriye ko kugira ngo umugore abure ubobere kandi yarabuhoranye biterwa n’impamvu zinyuranye harimo izituruka mu mitekereze cyangwa izindi zinyuranye. Muri izo harimo : gushyingirwa ku gahato, kubana abantu badashingiye ku rukundo bafite ikindi bakurikiye, gufatwa ku ngufu, ibibazo binyuranye byo mu kazi cyangwa biri hagati y’abashakanye.

Mu bindi bitera iki kibazo harimo n’uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro cyane 
ubukoresha inshinge ku bagore bamwe na bamwe kuko bitabagiraho ingaruka ku buryo bumwe, indwara zinyuranye n’izindi mpamvu.

Ese iki kibazo kiravurwa kigakira ?

Dr Iba yamaze impungenge abagore bafite iki kibazo. ” Ikibazo cyo kutagira ububobere kiravurwa kigakira iyo ugifite agiye kwivuza kwa muganga. Mu buryo yadusobanuriye bifashisha bavura iki kibazo , hari imiti yabugenewe yitwa

Oestrogene ikoze mu bwoko bw’imisemburo. Bitewe n’inkomoko y’ikibazo, muganga Iba yatubwiye ko bashobora kuvura umugore bakoresheje uburyo bwo kumugira inama.

Twegereye kandi muganga Uwizeye Dieudonne wo mu Ivuriro Horaho Life rivurisha imiti ikomoka ku bimera ikorwa na Sosiyeti ya Green World International. Uwizeye Dieudonne na we yadutangarije ko iki kibazo kibaho ariko ahanini kukihererana akaba aricyo kigikomeza kuko ari uburwayi buvurwa bugakira. Yagize ati “ Biterwa n’imihindukire y’imitekerereze ariko ahanini nanone bigaterwa n’umusemburo wa Oestrogene uba wagabanutse. Nko mu ivuriro ryacu dufite imiti y’imyimerere ikomoka ku bimera duha abagore ikabafasha gusubirana ububobere ndetse n’amavangingo.”

Mu miti Uwizeye Dieudonne yavuze ko bifashisha mu kuvura iki kibazo harimo Royal Gelly ndetse na Soyi Power Plus Capsules. Iyi miti yombi ngo niyo bakoresha, itandukaniro rikaba mu buryo ikoreshwa. Royal Gelly inywebwa nk’ibinini hagati ya 2 na 4 ku munsi mu gihe cy’iminsi 20, igakoreshwa kuva ku bakobwa bari hejuru y’imyaka 12 kuzamura. Uretse kongera ubobere, Uwizeye Dieudonne yadusobanuriye ko inafasha uwayikoresheje kugira uruhu rwiza. Umuti wa Soyi Power wo unywebwa nk’ibinini 2 ku munsi mu gihe cy’ukwezi.

Src: Horahoclinic

Emery@Rwandapaparazzi.rw

288,650 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful