Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Muhima:Baguwe gitumo bari kugurisha moto y’inyibano

Abasore babiri barimo uw’imyaka 26 n’uw’imyaka 27, baguwe gitumo n’abanyerondo bo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bari kugurisha moto bikekwa ko bibye.

 

Aba basore bombi batawe muri yombi ahagana saa munani n’igice kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2018, ku bufatanye bw’abanyerondo n’ishyirahamwe rigurisha moto zakoze ryo ku Muhima.

Bakimara gufatwa, babajijwe ibyangombwa by’iyo moto n’ikigaragaza ko ari iyabo yewe n’igihe bayimaranye, bananirwa kwisobanura ahubwo batangira kwitana ba mwana.

Umwe yagize ati “Njye nari muherekeje ibindi niwe mwabibaza.”

Umwe mu bakora mu ishyirahamwe rigurisha moto zishaje ku Muhima, wanze ko amazina ye atanganzwa, yabwiye IGIHE ko aba basore bakunze kuza kugurisha moto muri ako gace.

Yagize ati “Ubusanzwe bakunze kuza kugurisha moto aha ariko twabonye ko bazanye idafite icyangombwa na kimwe noneho twanababaza bakitana ba mwana, nibwo twabimenyesheje inzego z’umutekano.”

Nyuma y’uko abo basore bananiwe kwisobanura no kugaragaza ibimenyetso by’uko iyo moto ari iyabo, bahise bashyirwa mu modoka y’irondo ry’Umurenge wa Muhima, bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyarugenge.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ati “Bafatanywe moto bayigurisha, hanyuma haboneka undi mumotari uyizi azi na nyirayo, noneho turabafata, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Nyarugenge.”

Muri uyu murenge wa Muhima hanafatiwe amabaro 155 y’imyenda yinjijwe mu buryo bwa magendu, aho Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Ishami rishinzwe kurwanya magendu (RPD) ryahise riyijyana ku cyicaro cyayo.

  Aba basore bahise batabwa muri yombi nyuma yo kubakemanga kuko bagurishaga moto batayifitiye ibyangombwa

                                      Aba basore bombi bahise bashyikirizwa RIB

                   Hanafashwe amabaro y’imyenda ya caguwa ya magendu

 

Emmery@rwndapapazzi.Rw

 

30,050 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful