Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagifite ibibazo by’amacumbi, abizeza ko leta irimo gukora uko ishoboye kugira ngo ibibazo byabo bikemuke.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo, bibukaga abari abakozi b’izi minisiteri bazize Jenoside.
Abibukwa bagizwe n’abahoze ari abakozi ba Minisiteri zirimo iyitwaga Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho Myiza (Minitraso); Miniteri y’abakozi ba Leta (Minifop) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini (Mininter).
Uwavuze mu izina ry’imiryango y’abari abakozi b’izo Minisiteri bishwe muri Jenoside, Uwimana Rose, yagaragaje ko abacitse ku icumu bagihura n’ibibazo byinshi birimo ibyo aho kuba, asaba leta ko yabafasha.
Yagize ati “Nubwo hari abashoboye kwiga abarwayi bakavurwa, abantu bagahabwa uburyo bwo kubaho ariko harimo bamwe mu bavandimwe bacu bagifite inzitizi mu buzima.”
Yakomeje agira ati “Hari abana benshi barangije kwiga ariko kubona akazi no kubona ibyo bakora bikaba bikibagora, hari ababyeyi batari babona amacumbi cyangwa se uburyo bwo gukora ngo bashobonera amacumbi. Iyo umuntu asanzwe afite ikibazo hakiyongeraho n’icy’imibereho, arushaho gucika intege bigatuma yigunga.”
Perezida wa Ibuka, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko leta ikora uko ishoboye kugira ngo ibi bibazo bikemuke ariko ngo haracyari abashinzwe gushyira mu bikorwa politiki ya leta bakigenda biguruntege.
Yakomeje agira ati “Mbona izo politiki zose zihari ariko kuzishyira mu bikorwa mumenyeko hari abantu bagifite intege nkeya, ntibabigire iby’ibanze. Ugasanga abashinzwe gushyira mu bikorwa izo politiki rimwe na rimwe ntibashyira mu bikorwa urujyano shingiro rw’itegeko nshinga ry’igihugu cyacu nk’uko ridusaba kugira icyo dukora kuri ibyo bibazo.”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yasobanuye ko leta iri gukora uko ishoboye kugira ngo ibibazo by’abacitse ku icumu batarabona amacumbi n’abafite ayangiritse bikemuke.
Yakomeje agira ati “Ibijyanye n’amacumbi, nshingiye ku bushobozi bw’igihugu, hari byinshi birimo bikorwa hari n’amacumbi yari yarubatswe ariko ku buryo bwihutirwa ariko uyu munsi arimo asenyuka, leta ikaba yarafashe icyemezo cy’uko yose iyasubiramo akubakwa noneho mu buryo burambye.”
“Icyo twakwishimira ni uko arimo kubakwa ari amacumbi arambye kandi amacumbi meza. Icyo twakwizeza abatarayabona ni uko ubwo bushake buhari ubushobozi uko buboneka tuzarebe ko icyo kibazo kizagera ku ndunduro. Nibura buri muntu wese wujuje ibyangombwa akaba ashobora kubona aho kwegeka umusaya.”
Abakozi 25 nibo bamaze kumenyekana bakoreraga izo minisiteri bishwe muri Jenoside, harimo umunani bakoreraga iy’Abakozi ba Leta, 11 bakoreraga Minitraso na batandatu bakoreraga iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komine.
Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, kigaragaza ko kuva cyashingwa mu 1998 kugeza mu 2015 cyari kimaze kubakira abacitse ku icumu inzu 43,146.
FARG iheruka gutangaza ko ikeneye miliyari 18 Frw kugira ngo ibashe kubaka no gusana inzu z’abacitse ku icumu batishoboye
Urwibutso rw’abari abakozi ba Minitraso, Minifop na Mininter bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abantu batandukanye bitabiriye kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho Myiza (Minitraso); Miniteri y’abakozi ba Leta (Minifop) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini (Mininter)
Umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Cyriaque Harerimana
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène
Uwavuze mu izina ry’abahoze ari abakozi ba Minitraso, Minifop na Mininter, Uwimana Rose
Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Prof Dusingizemungu Jean Pierre
Serge Muhizi
Emmery@Rwandapaparazzi.Rw
19,900 total views, 250 views today