Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Masamba, Knowless, King James, Impala na Mr Bow ukunzwe muri Mozambique bashimishije Abitabiriye Igitaramo: AMAFOTO

Abanyamuziki Knowless Butera, King James, Intore Masamba, Orchestre Impala ndetse na Mr Bow baraye bakoze igitaramo gikomeye cyabereye ahitwa Artumae ku muhanda wa xipamanine, ni mu mujyi wa Maputo muri Mozambique ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 24 Kamena 2018

Kuwa Gatandatu w’icyumweru twasoje, ku isaha ya saa saba (ku isaha ya hano mu Rwanda) nibwo Knowless, King James na Orchestre Impala bageze muri Mozambique banyuze Addis Abeba muri Ethiopia. Mu gitondo cyo ku cyumweru ku isaha ya saa mbiri nibwo bakoze imyitozo banasuzuma ibyuma bagomba gukoresha mu gitaramo baraye bakoze.

Claude Ngoboka umwe mu bari gutegura ibi bitaramo uri kubarizwa muri Mozambique, yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n’imwe (17h00) z’umugoroba wo kuri iki cyumweru. Yavuze ko Impala ari zo babanje ku rubyiniro hakurikiraho Knowless Butera hajyaho King James wakurikiwe n’umuhanzi ukunzwe cyane muri Mozambique witwa Mr Bow

                                                                        Intore Massamba ku rubyiniro

Ngo nyuma ye hakurikiyeho Intore Masamba wakorewe mu ngata na Orchestre Impala ari nabo basoje igitaramo. Urugendo rw’ibitaramo rwa Knowless Butera, King James, Intore Masamba ndetse na Orchestre Impala ruzakomereza mu gihugu cya Zambia tariki ya 30 Kamena 2018

                                                      Masamba yaserutse gitore mu njyana gakondo 

Orchestre Impala yataramiye abatuye Mozambique

Umunyamuziki Knowless Butera yataramiye i Maputo muri Mozambique

Umunyamuziki Knowless Butera yataramiye i Maputo muri Mozambique

Knowless na King James mbere y’uko batamira ab’i Mozambique

King James ku rubyiniro

Mr Bow Umunyamuziki ukunzwe muri Mozambique yashimishije benshi

Emery@rwandapaparazzi.rw

 

 

39,200 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful