Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Impamvu zishobora gutuma umugabo acika intege mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagabo bashobora kugira iki kibazo cyo gucika intege mu gihe bagitangira igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, bikagaragazwa no gusohora mu buryo bwihuse nta nicyo bari bakora kubijyanye n’icyo gikorwa baba bagiye gukora.

Gucika intege ku bagabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni bimwe mu bimenyetso biza ku bagabo batandukanye, mu buryo butandukanye no mu bihe bitandukanye.

Bamwe mu bagabo igitsina cyabo gishobora kudafata umurego ngo gihagarare gikomere uko bikwiye, kuburyo byoroha gukora imibonano mpuza bitsina. Ibyo bimenyetso ni bimwe mu bigaragaza gucika intege ku bagabo  ndetse bigatuma igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kitagenda neza uko babyifuza, ntibabashe gushimisha abo barimo gukorana icyo gikorwa.

Uku kutitwara neza mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina akenshi bibyara ikibazo giteza imibanire mibi hagati y’abashakanye. Ubusanzwe nibyiza ko imibonano mpuzabitsina igenda neza ku buryo abagabo n’abagore bombi bumva bayishimiye kandi bishimye nyuma yo kuyikora, hatabayeho kugira ipfunwe ku bagabo kubera iki kibazo.

Impamvu zo gucika intege  ku bagabo mu gihe cy’ imibonano mpuza bitsina ni nyinshi, zishobora kuba impamvu z’uburwayi nka Diabete, indwara z’imitsi y’amaraso, imiti ikomeye ica umubiri intege, imirire mibi, hamwe no kugabanyuka cyangwa se kudakora neza kw’imisemburo y’abagabo.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ugucika intege ku bagabo mu gihe cy’ imibonano mpuza bitsina:

  • Gusohora (kurangiza) mu gihe gito (iminota mike) cyane mu gikorwa
  • Kugwa kw’igitsina gabo mu gihe cy’iminota mike cyane
  • Gutinda kugira ubushake
  • Guhumeka nabi

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera abagabo gucika intege mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina:

  • Kudatembera neza kw’amaraso mu mubiri bituma atagera neza mu gitsina
  • Ubwoba (fear) bwo gukora imibonanocyangwa ibindi
  • Uburwayi bwa prostate (Nerve damage from prostate surgery)
  • Umuvuduko w’amaraso
  • Umubyibuho ukabije
  • Imisemburo mike cyangwa idakoraneza (Hormone Imbalance)
  • Umunaniro (stress)
  • Ikibazo cy’imitekerereze
  • Inzara
  • Uburwayi bw’umugongo (Spinal cord injury)
  • Uburwayi bw’udusabo tw’intanga ngabo n’impyiko
  • Izindi zinyuranye

Kuri iki kibazo cyo gucika intege ku bagabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, inama abaganga bagira abagabo ni ukwisuzumisha no gufata imiti, kuberako byagaragaye mu buhamya n’ubushakashatsi butandukanye ko imiti ikoreshwa ari imyimere ikaba inabasha gufasha umubiri kongera gukora mu buryo busanzwe no kugira ubushake.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

267,250 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful