Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumizwa hanze yagabanijwe indi ikurwaho burundu

Raporo igaragaza ingengo y’Imari ya 2018/2019 yamurikiwe Inteko ishinga Amategeko, byagaragaye ko ibicuruzwa byinshi bitumizwa hanze y’igihugu birimo ibiribwa, ibikoreshwa mu bwikorezi n’ibindi bitandukanye byagabanyirijwe imisoro mu gihe caguwa yo imisoro yikubya hafi 5.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana aho yanashyize ku mugaragaro ingengo izifashishwa muri uriya mwaka.

Bimwe mu bicuruzwa byakuriweho imisoro burundu birimo iby’ubwikorezi aho imodoka za rukurura zizajya zishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 10%, izitwara imizigo ku bushobozi buri hagati ya toni 5 na 20 zizajya zishyura 10% aho kuba 25%, naho imodoka zitwara imizigo ku bushobozi burenze toni 20 zizajya zishyura 0% aho kuba 25%

modoka kandi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bari hagati ya 25 na 50 zizajya zishyura 10% aho kuba 25%,mu gihe izitwara abagenzi barenga 50 zo zizajya zishyura 0% aho kuba 25%.

Ku bijyanye n’ibiribwa bitumizwa hanze, isukari izajya yishyura amahoro ya 25% aho kuba 100%, kikaba ari cyo kiciro Guverinoma yamanuyeho imisoro cyane ku kigero cya 75% naho umuceri wishyure amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45% aho kwishyura 75%, bityo akaba yamanuweho 30%.

Ibicuruzwa kandi bicururizwa mu iguriro ryashyiriweho abakora mu nzego z’umutekano “Army Shop” na byo bizakomeza kwishyura amahoro ku gipimo cya 0%.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari kandi, ibikoresho bikoreshwa mu nganda z’imbere mu gihugu bizakomeza gusora 0% mu gihe byishyuraga hagati ya 10-25%, naho imashini n’ibindi bikoresho by’ibanze bikoreshwa mu budozi bw’imyenda no mu nganda zitunganya impu zizajya zishyura 0% aho kuba 25%.

Minisitiri Uzziel avuga ko ibi bizafasha mu gushyigikira gahunda z’ingenzi ighugu cyihaye nko guteza imbere Made in Rwanda, Gutwara abantu n’ibintu ndetse no gufasha abaturage kugezwaho iby’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Ni mu gihe kandi amahoro y’imyenda ya Caguwa yavuye ku madolari y’America 2,1 ku kiro agashyirwa ku madolari 4, naho inkweto za caguwa zo zikazajya zishyura Amadolari 5 ku kiro aho kwishyura $ 0,4 yari asanzwe.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari hazifashishwa Miliyari 2 ,443,5 Frw hakaba harimo Miliyari 1 ,351,7 Frw azava mu misoro, ndetse na Miliyari 155,7 Frw azava mu mahoro.

posted by umurerwa kuri rwandapaparazzi.rw

 

69,550 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful