Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ese Diamond wiswe imbwa ya Zari arava ku izima yongere abane na we kubera Igitutu cy’umuryango?

Umuryango w’umuhanzi Diamond Platnumz ukomeje kumushyira ku gitutu umusaba kongera kubana na Zari Hassan, umugore babyaranye kabiri nyuma bakaza gutandukana.

Nyuma yo gushwana kwabo kwabaye ku wa 14 Gicurasi 2018, Zari yagiye avuga byinshi kuri Diamond, amushinja kumuca inyuma, kugaragaza ko ari umukene usambana n’abakobwa baciriritse, kumwita imbwa y’iwe,…

Igikomeje kwibazwa na benshi, ni uburyo aba bombi bashobora kongera kubana nyuma y’ibi bitutsi byose n’ubwo umuryango usaba uyu muhanzi kongera kubana n’uyu mugore.

Sanura Sandra Kassim, uyu ni nyina wa Diamond, agira ati “Zari azi gufata umugabo neza akumva atekanye, ni n’umugore uzi neza uburyo bwo kwita ku buzukuru banjye, Prince Nillan na Tiffah”.

Ibi ntibyaciriye aha, kuko na mushiki wa Diamond, Esma agira ati “Zari ni umugore utagereranywa, ni umugore uzi gushyira ibintu ku murongo mu nzu, twifuza y’uko yagaruka i Madale, twiteguye kumuha ikaze”.

Aya magambo yo kurata ubwiza Zari, bakomeje kuyavuga nyuma y’indirimbo ‘Iyena’ Diamond yashyize hanze, aho mu mashusho yayo Diamond akorana ubukwe na Zari.

Ni amashusho yagiye akora abantu benshi ku mutima, abafana bakavuga ko ubukwe bwakozwe mu mashusho bwari bukwiye gukorwa ari ubukwe bwa nyabwo, bagashima Zari, aho bamwe banagaragaza ko bakunze iyo ndirimbo kubera we.

Umwe mu bafana witwa Naidinah yagize ati “Diamond azi icyo kubaha umugore bivuze, kabone niyo waba ufite amafaranga menshi ariko ubaye utubaha ntacyo byaba bivuze, umugabo nyawe ntabwo asuzugura umugore wamubyariye abana, ndebye iyi video kubera uruhare umunyamideli Zari afitemo.

Ubwo Diamond yamaraga gushyira iyi ndirimbo ‘Iyena’ hanze, yahise yerekeza mu Bwongereza mu birori bya ‘One Africa Music Festival’; mu gukubukayo nibwo ngo yagarukanye impano ya Zari.

Mu kugaragaza amarangamuti no kwishimira iyo mpano, Zari yagize ati “Oh! Mbega impano, nibyo ndi umugore mwiza ukwiye ibyiza byose, impano zawe nizo nakira gusa komeza witurize” .

Nyuma y’iyi mpano, Diamond yemerewe gusura abana be muri Afurika y’Epfo, aho babana na Zari. Byabaye nyuma yuko umujyanama we abanje kujyayo mbere y’umunsi umwe, agasaba Zari ubwo burenganzira ngo Diamond abasure, arabyemererwa.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

123,150 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful