Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

As Kigali niramuka itwaye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka wa 2018 nzambara ubusa buriburi”KNC”

KNC ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru akaba na nyiri Radio1 na Tv1 ndetse afite ikipe y’umupira w’amaguru izwi nka Unity Sport Club ibarizwa i Gasogi. KNC yarahiye anahigira ko azambara ubusa ikipe ya As Kigali niramuka itwaye igikombe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibyo Kakoza Nkuriza Charles uzwi cyane nka KNC yarahiye, byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu mashusho uyu mugabo yafashwe arahira ko ikipe y’umujyi wa Kigali niramuka itwaye igikombe cya shampiyona azaririmbira mu kabari afite ku musozi wa Gasogi ahitwa ku Ijuru rya Gasogi yambaye ikariso gusa. KNC yagize ati:

As de Kigali niramuka itwaye igikomba cya shampiyona y’u Rwanda Azam Premier League njyewe ku giti cyanjye mfatanyije na Dodos nzajya mu ijuru rya Gasogi nambaye ubusa ndirimbe, nzaba nambaye isokoreki gusa.

Aya magambo uyu mugabo yatangaje ameze nk’intego ikomeye yahise asamirwa hejuru na bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imikino ndetse n’imyidagaduro bahise batangira gusangizanya aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga. KNC yatangaje ibi mu gihe nyamara ikipe ya As Kigali ari yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 51 irusha APR FC inota rimwe mu gihe iyi kipe y’ingabo z’igihugu yizigamye umukino izacakiranamo na Polisi Fc kuri iki cyumweru tariki 10 Kamena 2018.

Reba hano KNC ari kubirahirira ko azambara ubusa umuntu w’umugabo

Emery@Rwandapaparazzi.rw

100,750 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful