Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Rwatubyaye yagaragaje umukobwa kuri wamuze kumwibagiza ibizungerezi by’ i Kigali “REBA HANO AMAFOTO”

Umukinnyi wa Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubye Abdul, yagaragaje umukobwa bakundana amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Uyu mukinnyi yagaragaje ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Chelina udasanzwe azwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda.

Ku isabukuru y’uyu mukobwa yabaye kuwa 07 Gicurasi 2018 Rwatubyaye yamushyize ku rubuga rwe rwa Instagram, avuga ko ari umufatanyabikorwa mu buzima. Ati”Isabukuru nziza mufatanyabikorwa mu buzima.”

Rwatubyaye yari aherutse kuvuga ko afite umukunzi ariko yirinda kuvuga izina rye gusa yemeza ko ari we umufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Icyo gihe yagize ati”Umukobwa dukundana arahari, ariko ntabwo arashaka kujya mu itangazamakuru cyane aracyari mu mutima. Amfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi, navuga ko amfasha aba ari hafi yanjye iyo mukeneye ndamubona. Aranantungura akambwira ibyo gukora akanyibutsa uko ngomba kubikora akanyitaho. Navuga ko kukijyanye no kumfasha afite uruhare rukomeye mu mibereho yanjye.”

Uyu mukobwa yari aherutse gushyira amashusho ku rubuga rwa Snapchat ari kwishimana na Rwatubyaye ntiyagira byinshi avuga.

Rwatubyaye yigeze kuvugwa mu rukundo na Miss Uwase Hirwa Honorine ‘Igisabo’ ariko bose baza kubyamaganira kure, icyo gihe byari byaturutse ku kiganiro yatanze mu itangazamakuru yabazwa imiterere y’umukobwa umunyura akavuga ko ari uteye nk’igisabo.

271,600 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful