Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Rusizi: Umuyobozi w’ishuri yashatse kurwana n’umunyamakuru

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murira,mu karere ka Rusizi, Mujawayesu Zenie yari agiye kurwana n’umunyamakuru ndetse aza gukuramo ake karenge ariruka nyuma y’uko umunyamakuru yari aje kumubaza ku kibazo cy’abarimu bo muri iki kigo bavuga ko uyu muyobozi yabigirijeho nkana agambiriye kubirukanisha akanga ko bahiga imihigo bityo amanota y’imihigo yasohoka bagasanga bafite ubusa.

Iri shuri rya GS Murira riherereye mu murenge wa Muganza ni muri Rusizi Intara y’Uburengerazuba aho umuyobozi waryo, Madame Mujawayesu kuri ubu abarimu ayoboye bamushinja kubigirizaho nkana no kugambirira kubirukanisha mu kazi abinyujije mu kubabuza gusinya imihigo.

Kuri ubu abarimu b’amashuri yisumbuye basigaye bahiga imihigo ndetse bakayisinyira imbere y’umuyobozi w’ikigo ari nako bigenda muri iri shuri rya GS Murira gusa ngo hari abarimu umuyobozi waryo asa n’udashaka ko baguma ku kazi dore ko yanze ko aba barimu basinya ku mihigo nk’uko babibwiye TV1.

Aba barimu bavuze ko uyu muyobozi w’ikigo yahinduye gahunda yari yaratanzwe na Minisiteri y’Uburezi y’uko imihigo izajya isinywa mu gihe cy’amasomo, aho yategetse ko bazajya basinya mu biruhuko bityo bamwe mu baza kutaboneka kubw’impamvu zirimo n’uburwayi nyuma aza kwanga ko basinya. 

Gusa ngo hari bamwe mu barimu batabonetse bakaza gushyirwa amabaruwa ariho imiho basinya bibereye iwabo ariko abandi bari mu itsinda ry’abo umunyobozi yashakaga kwirukanisha bon go ntabwo bahawe amabaruwa ngo nabo basinye ahubwo baje kwisanga bahawe ubusa mu gihe abandi bafite amanota y’imihigo.

Uyu muyobozi bivugwa ko yari agiye kurwana n’umunyamakuru wari ugeze muri iki kigo agamije kureba niba koko ibivugwa n’abarimu ari impamo ngo byabaye ngombwa ko umuyobozi ashaka kurwanya umunyamakuru ashaka no kumwambura ibikoresho birimo ibyifashishwa bifata amashusho n’ibifata amajwi kugeza ubwo aho gusobanura ibyo yamubazaga nyuma ngo biza kugera n’ubwo umuyobozi akizwa n’amaguru ariruka.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

42,050 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful