Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

“Nta muntu wagerageje kunca inyuma ngo bimugwe neza nawe urabe wumva” Queen Cha

Queen Cha ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda uyu wamamaye cyane mu muziki w’u Rwanda kuri ubu yamaze kwinjira muri The Mane inzu ifasha abahanzi aho yasanze Safi Madiba ndetse na Marina bari basanzwe muri iyi nzu ifasha abahanzi. Kuri ubu Queen Cha yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere nyuma yo kwinjira muri The Mane.

Muri iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha ‘Winner’ humvikanamo amagambo akomeye umukobwa baba batwaye umugabo cyangwa umusore bakundana abwira uwamutwaye ko bidashobora kuzamuhira igihe cyose amuhemukiye, ibi byatumye umunyamakuru yibaza niba ari inkuru mpamo ya Queen Cha, aho uyu muhanzikazi yatangaje ko mu by’ukuri atari byo iyi atari inkuru mpamo usibye nawe ndetse ntanundi iyi ndirimbo ivuga ahubwo ko ari indirimbo yikoreye bisanzwe.

Aha Queen Cha akaba yumvikana agira ati”.. Ntamuntu wagerageje kunca inyuma ngo bimugwe neza nawe urabe wumva…” Icyakora nkuko tumaze kubigarukaho haruguru uyu muhanzikazi yavuze ko mu byukuri iyi ndirimbo ntawundi muntu ihengamiyeho ndetse nawe ubwe atari iye ahubwo ari indirimbo yakoze nk’umuhanzikazi ntayindi nkuru yihariye ashingiyeho.

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha ibaye iya mbere akoze kuva yakwinjira mu nzu ya The Mane aho yasanze abandi bahanzi. Iyi ikaba aimwe mu ndirimbo aherutse kujya muri Amerika kuyikorera aho yakoranye n’umusore umaze iminsi akorera abanyarwanda Nessim uyu akaba azwi mu gutunganya indirimbo za benshi mu bahanzi ba hano mu Rwanda.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

51,300 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful