Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Njuga yikomye abamushinja kugira umwanda cyane

Ngabo Leo umwe mu bakunzwe cyane bitewe n’ibyo akina muri filime nyarwanda, twaganiriye nawe muri iki cyumweru atugezaho byinshi mu bimwerekeyeho.

Amazina amenyereweho muri Sinema nyarwanda ni Kadogo nk’izina akoresha muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko ndetse na Njuga izina yakoresheje muri filime yitwa Inshuti/Friends. Yavukiye mu mujyi wa Kigali ndetse aba ari naho yigira amashuri ye abanza n’ayisumbuye ndetse afite na gahunda yo gukomeza kwiga.

Mu kiganiro twagiranye yadutangarije uburyo yinjiye mu mwuga wa sinema nyarwanda ndetse akaba ari nawe wa mbere mu muryango wabo ukora uyu mwuga. Yinjiye muri Sinema nyarwanda akorera ubuntu dore ko yahembwaga isahani y’ibiryo gusa nabwo yagiye gukina izo filime aho yakinaga yitwa Gafotozi.

Ahamya ko iyi filime ya mbere yakinnyemo yitwa Gafotozi, yamuhesheje amahirwe yo kujya mu zindi filime ndetse akanashimira cyane Inyarwanda.com by’umwihariko umuyobozi wayo w’icyo gihe wamubonyemo impano akamwizera akamukoresha muri filime yitwa Inshuti/Friends aho yakinnye yitwa Njuga bikamufasha kumenyekana agakomeza kumwizera akajya no muri Seburikoko.

Avuga ko ubusanzwe Njuga atari izina ryiza bitewe n’ubusobanuro bwaryo ariko ngo ntabwo aryanga na cyane ko hari aho rimaze kumugeza. Ku bijyanye na filime ya Seburikoko yagize ati “Abakinnyi turi gukinana, Bose yabaremye nk’umuryango, tuba famille imwe, turamenyerana, turakundana…ibintu ntakunze kubona ku ma terrain yandi, abantu turi kumwe mu gukinana ndabakunda cyane kurenza izindi filime zose…Ntabwo ndi kuyikunda kuko ariyo iri kungaburira, ndi kuyikunda kuko dukora nka team, tuba dufite urukundo nk’urwa famille isanzwe…”

Njuga akomeza avuga ko akazi karangira ariko bitewe n’uburyo abakinnyi bo muri Seburikoko babanye, bishobora kuzavamo ikindi kintu kinini kirenze no gukina filime. Kimwe mu bibazo bahura nabyo ni ugufatwa uko batari mu buryo bw’imitungo nk’uko yabidutangarije. Kimwe mu byo akunda habamo abantu bamugira inama. Ku bakunda kuvuga ko Njuga agira umwanda nabo yagize icyo ababwira ndetse anavuga bamwe mu bantu bamugora gukinana nabo barimo Mutoni (Umukobwa wa Seburikoko) ndetse na Mukamana.

Njuga ahora asaba imbabazi ku gitutsi yigeze gutuka ‘Director’, Kennedy bitunguranye. Ntiyari abikuye ku mutima byaje uko gusa ariko yongeye gusaba imbabazi na none n’ubwo yazimusabye. Yagize inama agenera urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge abereka ko nta keza kabyo.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

92,400 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful