Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mu mafoto dore uko FC Barcelona yakiriwe igeze muri South Africa gukinira igikombe cy’isabukuru y’imyaka 100 ya Mandela

Umukinnyi ufatwa na benshi nk’uwa mbere ku Isi, Lionel Messi, na bagenzi be bo muri FC Barcelona, bageze Johannesburg muri Afurika y’Epfo guhanganira na Mamelodi Sundowns igikombe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela.

FC Barcelona yegukanye igikombe cya shampiyona muri Espagne uyu mwaka, yageze i Johannesburg mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, igomba gukina na Mamelodi Sundowns kuri uyu mugoroba mu mukino w’irushanwa ryiswe ‘The Nelson Mandela Centenary Cup’.

Mamelodi Sundowns yibukwa n’Abanyarwanda cyane kuko ariyo yasezereye Rayon Sports mu marushanwa ya CAF Champions League uyu mwaka.

Iyi kipe yatoranyijwe guhura na Messi na bagenzi be kubera ko ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Biteganyijwe ko umukino ubera muri FNB Stadium yakiriye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2010, cyegukanywe na Espagne yarimo abakinnyi ba FC Barcelona nka Gerard Piqué ugiye kongera kuyikiniraho na Andrés Iniesta wasigaye kubera impamvu ze bwite.

Si ubwa mbere iyi kipe itumiwe, yanakiniye muri Afurika y’Epfo mu 2007 na Mamelodi Sundowns iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti.

Mandela ufatwa nk’intwari ya Afurika kubera uruhare rwe mu kurwanya akarengane ndetse akaba yaranabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, yitabye Imana mu Kuboza 2013, akaba yari kuzuza imyaka 100 muri Nyakanga uyu mwaka.

Ariel@Rwandapaparazzi.rw

60,250 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful