Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Miss Akiwacu Colombe yerekanye ko azi no kubyina akaraga umubyimba-VIDEO

Akiwacu Colombe ni izina rikomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, uyu ubusanzwe umenyerewe nk’umunyamideri ukomeye wibera ku mugabane w’Uburayi kuri ubu uyu mukobwa yamaze gushyira hanze amashusho amugaragaza nk’umunyempano mu kubyina.

Miss Akiwacu Colombe akirangiza igihe cya yamaranye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yahise yerekeza ku mugabane w’Uburayi aho yari agiye gukomereza amasomo mu Bufaransa, uyu mukobwa akigera mu Bufaransa yahise akomeza gahunda ze zo kumurika imideri nk’umunyamideri wabigize umwuga, usibye kumurika imideri kandi uyu mukobwa yakunze kugaragaza amafoto ye nk’umukobwa usobanukiwe neza iby’imyitozo ngororangingo.

Nyuma y’izi mpano uyu mukobwa yakunze kugaragaza yaje kongeraho n’impano yo kubyina akaraga umubyimba yagaragaje mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari kubyina, aha akaba yaragaragazaga ko kubyina kwe yabitewe nuko yitegura kujya mu kabyiniro ariko amasaha akaba ataragera. Abakurikira uyu mukobwa ku mbugankoranyambaga bahise batangarira iyi mpano yindi afite bagiye bamugaragariza kwishimira iyi mpano.

Akiwacu Colombe yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, uyu ni umunyamideri w’umunyarwandakazi ariko uba mu gihugu cy’Ubufaransa aho yakomeje gukurikiranira amasomo ye.

Reba hano uko Akiwacu Colombe yariye umuziki kakahva

Emery@Rwandapaparazzi.rw 

83,400 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful