Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ibintu 5 byavuzwe n’abanyamadini bo mu Rwanda bigafatwa nk’ibinyoma bya Semuhanuka ndetse bigakurura impaka zikomeye “REBA HANO”

Mu biganiro bitandukanye mu binyamakuru n’ahandi hatandukanye hahuriwe n’abantu benshi, iyo hatangiye impaka zishingiye ku madini rubura gica. Uko amadini yakomeje kwiyongera, abanyamadini bagiye bavuga ibintu bimwe na bimwe bigafatwa nk’ibinyoma bya Semuhanuka ndetse bigakurura impaka nyinshi zishingiye ku myemerere y’abantu.

Benshi mu bayoboke b’amadini avutse vuba mu Rwanda babita abakozi b’Imana ndetse bamwe bakaba bararenze urwo rwego bakitwa ‘Intumwa z’Imana’ (Apotres). Ibi byonyine ubwabyo byakururaga impaka z’urudaca. Bamwe bemera koko ko abo bantu ari intumwa z’Imana abandi bakavuga bati ‘bariya ni abatekamutwe bitwaza izina ry’Imana ngo babashe gukamuramo abantu amafaranga. Tugiye kugaruka kuri bimwe mu bintu byavuzwe na bamwe mu bakozi b’Imana bamwe bakifata ku munwa babyita ibinyoma ndetse bigakurura impaka ndende mu bantu. Izi mpaka wazisanga no mu bitekerezo by’abantu (comments) kuri buri nkuru zanditswe mu binyamakuru binyuranye zivuga ku byo aba bakozi b’Imana tugiye kugarukaho babaga batangaje.

1.  Gitwaza yavuze ko yahamagajwe na Papa amuhata ibibazo 120

Intumwa y’Imana (Apotre) Paul Gitwaza akuriye Zion Temple Celebration Center ku isi dore ko ari we wanayishinze. Ni umwe mu banyamadini bakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru gusa benshi bifashe ku munwa ubwo hatangazwaga inkuru y’uko uyu mukozi w’Imana yavuze ko muri 2001 yahamagajwe n’umushumba wa kiliziya gatolika ku isi Papa Yohani Pawulo wa II i Vatikani mu Butaliyani ku cyicaro cya Kiliziya gatolika akamuhata ibibazo bigera ku 120.

Gitwaza

Papa Yohani Pawulo wa II ngo yahangayikishijwe n’uburyo abakristu bamushizeho bajya kwa Gitwaza bituma amutumiza amuhata ibibazo 120

Papa ngo yari ahangikishijwe cyane n’uburyo Zion Temple iri kwigarurira abayoboke benshi bo muri Kiliziya gatolika mu Rwanda ndetse ngo na nyuma y’urwo ruzinduko Gitwaza akavuga ko Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda yoherezaga abantu kuneka niba nta zindi mbaraga zimukoresha. Iby’urugendo rwe I Vatikani Apotre Gitwaza Paul yabitangaje mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga. Inyigisho ikubiyemo iby’urwo ruzinduko rwe, yaje gutambuka kuri Radiyo ye  (Authentic  Radio: 92.8Fm) tariki ya 5 Mutarama 2015 kuva i saa mbiri za mu gitondo. Nyuma y’ibi kandi Gitwaza yagiye avugwaho ibindi byateje impaka birimo iby’uko yasengeye muri Isiraheli ku musozi wa Karumeli hakamanuka ibisa n’umuriro wari urimo abamalayika babiri. N’ubwo hari umubare munini w’abafata ibi nk’aho Gitwaza ari umutekamutwe, hari n’abandi benshi bahamya ko ari umukozi w’Imana wasizwe amavuta.

2. Apotre Rwandamura yavuze ko nta mukene uzakandagira mu ijuru

Uyu ni umwe mu batangaje ibintu byatunguranye cyane. Rwandamura Charles akuriye United Christian Church ku isi (UCC), yigeze gutangaza ko abakene batazigera bakandagira mu ijuru bitewe n’uko ari abambuzi n’abajura, bahemuka bashaka amaramuko kandi bakaba batajya batanga amaturo nk’uko bikwiye mu rusengero.

Image result for rwandamura bishop

Rwandamura asanga abakene batazajya mu ijuru kubera ingeso zabo mbi

Ibi yabivuze mu muhango wo kwimika Bishop Rugamba Albert biturutse ku nyigisho yatangaga zerekeye abantu batajya batanga icya cumi n’amaturo. Yaburiye abari aho ko batazakandagira mu ijuru niba badatanga icyacumi n’amaturo kuko baba bari kwiba Imana kandi akaba nta mujura uzakandagira mu ijuru.

3. Pasiteri Igiharamagara yahuye n’Imana arayisetsa izunguza umutwe imuha n’umuti wa SIDA

Pastor Igiharamagara ni umuyobozi mukuru w’itorero Ikidendezi Bethesda Banguka Yesu agutabare, rikaba riherere i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Ubusanzwe amazina ye ni Pastor Aline Umuhoza,abantu bakaba bakunze kumwita Umukobwa wa Yesu ndetse benshi bamuzi nka Pastor Igiharamagara ari naryo zina nawe ubwe akunda cyane. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com tariki ya 1 Gicurasi 2016, Pastor Igiharamagara yavuze ko Imana yamwiyeretse mu masengesho yamazemo iminsi 7 ayisaba kujya asengera indwara zananiye abaganga,nuko iza kumuha umuti ukiza SIDA, uwo muti ngo yawuhaye abantu 2 arabasengera barakira.

Pastor Igiharamagara

Igiharamagara umukobwa wa Yesu ngo yasekeje Imana izunguza umutwe

Imana ariko ngo yaje kumubuza gukoresha uyu muti kuko ngo abantu bafite inyungu muri iyo ndwara bazamwica. Ubwo yabazwaga aho yakuye izina Igiharamagara, yavuze ko ari Imana yarimwise nyuma yo kuyisaba kujya akiza SIDA, Imana ikabanza kumwangira, ikamubwira ashobora gupfa kubera ishyari yagirirwa n’abantu, ariko undi akabwira Imana ko yakwemera no gupfa ariko Imana ikitwa Imana. Ibyo yasubije Imana ngo byatumye iseka cyane izunguza umutwe imwita Igiharamagara, Umukobwa wa Yesu.

4. Rugagi yatangaje ko azajya azura abapfuye abasanze mu bitaro

Bishop Rugagi ni umuyobozi wa Redeemed Gospel Church mu Rwanda ndetse nawe ari mu bakunze kuvugwaho cyane. Uyu nawe yatangaje ko agiye kujya azura abapfuye abasanze mu buruhukiro bw’ibitaro (morgue). Rugagi yatangaje ibi nyuma yo gutangiza televiziyo y’itorero rye yitwa TV7. Yagize ati “Ubu ngiye guhanura 90 ishire, ntabwo ari nka bya bindi, ku ma Televisiyo y’abandi bambariraga iminota, hoya ubu Televiziyo ni iyacu, nzajya mpanura mpaka. Ubu abantu bagiye kubona Imana nkorera ko ari Imana nya Mana. Abarwayi barakize murabibona, ababuze imbyaro barabyaye, abafite ibimuga imbago n’utugare barabitaye bagendesha amaguru yabo,…. Ubu igitangaza gisigaye ni kimwe ni uko nzajya muri Morgue yo mu bitaro nka Kanombe na CHUK ubundi ngasengera abapfuye bakazuka, bagataha ari bazima.”

165,600 total views, 13,850 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful