Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Hari abagabo bahukanira mu kabari kubera kujujubywa n’abagore

Ihohoterwa mu ngo rimaze gufata indi ntera ku buryo hari abagabo bahitamo kujya mu kabari abandi bagatorongera ‘bava mu rugo batazi iyo bagiye’ kubera ibibazo n’abo bashakanye.

Hari abagabo bavuga ko iyo bafitanye ibibazo n’abagore babo bahukanira mu kabari mu gihe hari n’abata ingo zabo, ibi ngo bakabikora mu rwego rwo gutanga amahoro no kwanga kuba iciro ry’imigani mu muryango.

Umwe mu bagabo batuye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, yadutangarije ko amaze imyaka itatu yarahukanye kubera ko we n’umugore bahoraga mu ntonganya bapfa umutungo w’urugo.

Ati ‘‘Umugore wanjye tubyaranye gatatu, ariko yaranjujubije ku buryo nahisemo kuva mu rugo ngatorongera ngo ndebe ko nagira amahoro. Iyo mpaguma umwe yari kuzica undi.’’

Uyu mugabo avuga ko yahukanye kubera kurambirwa gutunga urugo rwe n’urwo kwa sebukwe. Ati ‘‘Ndi umufundi, iyo nabaga nahashye umugore yahitaga abifata akabijyana iwabo bwacya ati umufuka w’umuceli waguze washize, namubaza aho wagiye tugatongana ku buryo nageze aho mfata inzira ndagenda ariko mwoherereza amafaranga yo guhahira abana.’’

Hari abagana utubari

Undi mugabo ukora akazi ko mu biro ngo yahukanira mu kabari yirinda intonganya. Uyu utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yavuze ko umugore we ahorana umunabi kugeza ubwo mu rugo ‘duhora dushihurana’.

Nk’uko abagabo batandukanye babivuga ngo kuri ubu hari abagabo basigaye bahaguruka mu ngo zabo bakagenda batazi aho bagiye bahunze amakimbirane bafitanye n’abo bashakanye.

Hari uwagize ati ‘‘Hashize nk’imyaka itanu murumuna wanjye atorongeye kubera ibibazo yari afitanye n’umugore we. Twamaze iminsi twaramubuze tutazi iyo aba nyuma aza kuduhamagara atubwira ko yatorongereye muri Zambia kugira ngo agire amahoro, umugore yaramujujubyaga cyane.’’

‘Kwahukanira si wo muti’

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yatangaje ko bidakwiye ko abagabo bahukanira mu kabari, ahubwo ngo bakwiye gushaka abo mu muryango bakabafasha gukemura ibibazo bafitanye n’abo bashakanye.

Ibi yabitangaje muri iki Cyumweru, ubwo yari yitabiriye inama yahuje ibihugu bitandukanye bya Afurika yiga ku ruhare rw’umugabo mu kurushaho kwimakaza amahoro mu muryango.

Ati ‘‘Kwahukana ukajya mu kabari ubwo se uba ukemuye ikihe kibazo? Ntabwo uba ukemuye ikibazo. Twashishikariza abantu kubana mu mahoro […] aho kugira ngo rero ikibazo ajye kugikemurira mu kabari, aragenda ate yo amafaranga, ariyangiriza umubiri, abana mu rugo ntabahe umwanya ngo baganire.’’

Yakomeje agira inama umugabo ufitanye ibibazo n’umugore we wumva ageze ku rwego rwo kwahukana ko yakwegera umuryango n’abandi bantu bakamufasha.

Ati ‘‘Twamugira inama yo kwegera umuryango niba hari ikibazo bagashaka abandi babafasha, binaniranye no gutana amategeko yarabiteganyije n’ubwo atari byo dushyize imbere, dushyize imbere ubwumvikane no kujya bakemura ibibazo, ariko byananirana aho kugira ngo bicane, itegeko rigenga abantu n’umuryango ryateganyije uburyo abantu batana.’’

Minisitiri Nyirasafari yakomeje avuga ko nubwo mu Rwanda hari amategeko arengera abagore, atabaha uburenganzira bwo gukora ibidakwiye.

Amakimbirane yo mu muryango ni kimwe mu bibazo bikomeje kuvutsa abashakanye ubuzima. Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda muri Gashyantare 2017, igaragaza ko mu 2016, abantu basaga 64 bishwe n’abo bashakanye.

Abagore bishwe n’abagabo babo bari 45, abagabo bishwe n’abagore babo ari 19 mu gihe abagabo umunani n’abagore babiri biyahuye biturutse ku makimbirane yo miryango.

48,850 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful