Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Fanny Akimana umunyarwandakazi w’uburanga ahagarariye u Rwanda muri Miss Suisse Francophone

Akimana Fanny, umukobwa ukomoka mu Rwanda yatoranyijwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinga u Busuwisi rihuje abavuga ururimi rw’Igifaransa mu mwaka wa 2018.

Uyu mukobwa afite imyaka 21 y’amavuko akareshya na 179cm, ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Lille mu Bufaransa aho yiga mu ishami ryekeye ubumenyi bwa politike n’ububanyi n’amahanga.

Akimana Fanny ni umwe mu bakobwa 25 bashakishwamo uzambikwa ikamba rya Miss Suisse Francophone 2018, riteganyijwe ku itariki ya9 Kamena 2018. Ku mbuga nkoranyambaga akoresha akomeje gushishikariza abantu kumutora ndetse ni we uri imbere mu itora rikorerwa kuri internet.

Yanditse agira ati “Nk’uko mwese mubizi, ndi mu bakobwa bemerewe kugera mu cyiciro cya nyuma cya Miss Suisse Francophone, ikindi kandi itora rirafunguye kugeza ku itariki ya 23 Gicurasi 2018, mushobora kumpa amahirwe  muntora buri munsi ku rubuga rw’irushanwa rya Miss na Mister Suisse Francophone.”

Abakobwa bahataniye iri kamba bagera kuri 25, uzahiga abandi ni we uzaserukira igihugu mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Supranational rizabera muri Poland mu mpera za 2018. Mu cyiciro cy’abasore, hatoranyijwe 24 nabo bashakishwamo uzaserukira igihugu muri Mister Supranational.

Ariel@Rwandapaparazzi.rw

36,550 total views, 550 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful