Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Davido na Jay Polly bageze kure umushinga wabo wo gukorana indirimbo bagiye gukorera amashusho muri Nigeria

Umuraperi Kabaka Tushime Josua wiyeguriye injyana ya Hip Hop nka Jay Polly yatangaje ko umushinga w’indirimbo ahuriyemo n’umunya-Nigeria Davido urimbanyije aho kuri ubu bamaze no guhitamo izina ‘Money’, amashusho azafatirwa muri Nigeria.

Mu ijoro ryo kuwa 03 Werurwe 2018 muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali ni bwo Davido yataramiye abanyarwanda mu rugendo yahaye izina “30 Billion Tour” rwo kuzenguruka Afurika.  Ubwo Davido yari ku rubyiniro yagaragaje ko Jay Polly ari we muhanzi wo mu Rwanda aha icyubahiro amusaba ko yahamusanga bakaririmbana indirimbo ye bita ‘Ku musenyi’.

Jay Polly yagaragaje imbaraga nyinshi ku rubyiniro bombi bazamura ibyishimo by’abafana. Nyuma y’aho bahise batangaza ko bafitanye umushinga w’indirimbo bahuriyemo. Umuraperi Jay Polly yaduhamirije ko indirimbo yakoranye na Davido amajwi yayo (Audio) yamaze kurangira, avuga ko yaba we ndetse na Davido bamaze kuririmbamo igisigaye ari uko amashusho yayo atangira gukorwa mu minsi iri imbere.

Jay Polly yadusogongeje kuri iyi ndirimbo bise ‘Money’ aririmba amwe mu mugambo yumvikanamo. Yateruye ati : “Nzanywe no gushaka money (amafaranga) sinitaye ku bivugwa n’abatazi ibyanjye. Hasira njye ndakataje, icyo ngamije ni ugutera intambwe imbere. Ndimo gushaka money…Ngerageza kunanira ubuzima bwo hasi. Imiruho n’imihangayiko bizampindukire amateka.”

Iyi ndirimbo si ubwa mbere Jay Polly ayiririmbye mu ruhame kuko ubwo yari i Musanze yabwiye abafana be ko afite indirimbo yakoranye na Davido yifuza kubaririmbira. Abafana bamwakirije na yombi ubundi atangira kumanukura imirongo.

Abajijjwe igisigaye kugira ngo indirimbo isohoke yavuze mu ijwi riri hejuru agira ati :“Harabura Videwo, ku itariki ya 28 Gicurasi 2018 ndazamuka i Lagos muri Nigeria.” Yavuze ko amajwi y’indirimbo (Audio) yatunganyijwe na Pastor P ariko ko atayirangije avuga ko iyo ndirimbo yahise ikorerwa mastering yoherezwa muri Nigeria igera kuri David Adedeji Adeleke.

Rafiki na Jay Polly ku rubyiniro i Rubavu

Jay Polly yanaboneyeho no gutangaza ko yamenyanye na Davido ubwo yazaga mu Rwanda. Nyuma y’indirimbo ahuriyemo Davido ngo akomeje kwagura ibikorwa bye aho afitanye umushinga w’indirimbo na Olamide Adedeji n’abandi.

Mu byo Jay Polly yumvanye Davido harimo ko kompanyi ye Obio abereye umuyobozi agiye kuzana icyicaro cyayo muri Kenya i Nairobi n’i Kigali mu Rwanda, ibintu Jay Polly avuga ko bigiye kuzamura urwego rw’umuziki muri Afurika.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

30,500 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful