Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

“Bwiza bwirabura” indirimbo nshya ya Nick Dimpoz wo muri City Maid

Emmanuel Ndayizeye azwi cyane ku izina rya Nick muri film y’uruhererekane ya City Maid yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Bwiza Bwirabura’ aboneraho no gusobanura uko afatanya gukoresha impano ze kandi abafana ngo bakabimukundira.

Mu muziki yitwa Nick Dimpoz, amaze gukora indirimbo nka ‘Beaucoup’ yakoranye na Jay Polly, ‘ Uzaba Umbwira’ n’ izindi.

Ubu yasohoye indi yitwa ‘Bwiza Bwirabura’ ngo ubutumwa burimo aba avuga ku bakobwa bakomoka muri Afurika yerekana ko ari beza kuruta abera.

Ati “ Muri iyi ndirimbo ndavuga k’ umukobwa cyangwa umugore w’umunyafurika ndata ubwiza bwirabura mvuga ko abazungu tubona ntawaruta ubwiza bw’umunyafurika nanjye rwose nabihamya turibeza “.

Uyu mugabo ukina amafilm, agakora umuziki akanabyina cyane Kinyarwanda ngo byose abikorera abafana kuko babyishimira kandi nta na kimwe yareka.

Ati “ Nkina film, nkaririmba, nkanahamiriza mu njyana gakondo z’iwacu. Byose ndabikunda  kuko birajyana kandi n’abafana banjye barabyishimira bivuze ko nzakomeza kubikora byose nkabivanga”.

Yifuza ko abanyarwanda barushaho gukunda no guhanahana ibikorwa by’abahanzi babo bafite impano kugira ngo biteze imbere abahanzi.

Reba aya mashusho y’indirimbo Bwiza Bwirabura ya Nick Dimpoz

Kwizera Ariel@Rwandapaparazzi.rw

155,800 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful