Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Amaze imyaka itanu akoreshwa ku ngufu imibonano mpuzabitsina n’umugabo we akaryumaho

Abanyarwandakazi baracyagorwa no kwatura ku ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo; uretse uwakubiswe naho ku bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu babana nabyo.

Abagore bamwe bajya gushak baratongerewe, babwiwe ko bagomba kuryumaho ku byo bakorerwa n’abagabo, muri ya mvugo ngo “niko zubakwa”. Hari n’ababwirwa ko kizira kikaziririzwa kwima umugabo igihe cyose ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Iyi myumvire ishingiye ku muco n’ubutumwa abakobwa bamwe bagiye gushaka bahabwa n’ababyeyi, niyo Nyiransengimana wo mu Karere ka Gasabo (izina twarihinduye) yubakiyeho.

Uyu mugore yahishuye uburyo urugo rwamubereye umuravumba kubera umugabo we umukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu, nta kumutegura ngo basangire umunezero.

Yagize ati “Tumaranye imyaka itanu tumaze kubyarana gatatu. Ariko agahinda kagiye kunturitsa umutima kubera ukuntu ankoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu. Iyo tugeze mu buriri ntashobora no kumbaza uko njye n’abana twiriwe ahubwo njya kumva nkumva yanyuriye hari n’igihe mba nsinziriye nkumva andi hejuru.”

Akomeza avuga ko gukoreshwa imibonano mpuzabitsina muri ubu buryo bimugiraho ingaruka.

Ati “Inshuro nyinshi abikora ndimo kurira, inda ya kabiri yo yari igiye kuvamo kuko ndibuka ko namubwiye ngo simeze neza ntiyanyumva abikora ku ngufu n’umujinya yarangije natangiye kuva.”

Uretse gukoreshwa imibonano muri ubwo buryo, Nyiransengimana avuga hari n’igihe anamubwira ati “ Zana ubwo busa bwawe, si wowe ubufite wenyine, n’andi magambo y’urukozasoni.”

Gutinyura abagore kuvuga

Perezidante w’Impuzamiryango Pro–Femmes Twese Hamwe, Kanakuze Jeanne d’Arc, yadutangarije ko ikibazo cy’abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagabo bakizi.

Yagize ati “Hari imishinga dufite ajyanye no gushishikariza abagore kuvuga ihohoterwa bakorerwa ntibariceceke. Imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore ni igikorwa cyahawe umugisha si igikorwa cyo gukora ku ngufu, umugabo afashe umugore mu ijosi. Duhora dusaba abagore kudaceceka iryo hohoterwa.”

Kanakuze yasabye ko impanuro mbi ku bagiye kurushinga zikwiye kwamaganwa.

Ati “Kubwira umukobwa ngo niko zubakwa ntawabishyigikira; niko zubakwa se umuntu arara arira ubwo urumva aribyo, niko zubakwa mu gihe hari abagabo bahora babwira abagore ngo bazabica ibyo bintu ninde wabishyigikira? Ingo zubakwa ari uko abashakanye bubahanye bakamenya ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa cyahawe umugisha kidakwiye gukorwa uko abantu biboneye.”

SSP Gorethy Mwenzangu ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda, ubwo aheruka guhura n’abayobozi b’amadini n’amatorero ku wa 25 Mata 2015, yavuze ko hari abagore bajya babagana bavuga ko abagabo babo babamereye nabi ariko ko hari nabaceceka.

Yagize ati “Dufite ibirego byinshi by’abagabo bafata ku ngufu abagore babo […] Abagore benshi bagira ibanga, simbivuga naba nishyize hanze, agakomeza agahohoterwa agaceceka. Iyo umugore yahohotewe kenshi ibimenyetso ahita abisibanganya mu bujiji ntabwo baramenya kubika ibimenyetso.”

Yatanze urugero ati “Hari umugore ushatse vuba nakiriye ariko nyuma y’amezi ane gusa bameze nk’abantu bamaze imyaka 10. Akavuga ati ‘ariko mu bimbabaza umugabo wanjye amfata ku ngufu […] umugabo wanjye aravuga ngo sinagukoye, gira vuba ryama hariya nyine mpereza.’ Uko ni ugufata ku ngufu ni no kuguhohotera.”

Polisi yavuze ko nubwo abagore bamwe badatinyuka kuvuga ko abagabo babo babakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo n’ibimenyetso byaryo biracyagoye kubigaragaza.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

139,750 total views, 350 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful