Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Amashusho y’indirimbo 2 in 1 ya Mukadaff na Bull Dogg igaragaramo umukobwa ushotora abagabo yashyizwe hanze-VIDEO

Mu minsi ishize ubwo Bull Dogg twaganiraga yaje kudutangariza ko Mukadaff ari umwe mu baraperi abona bari kuzamukana imbaraga muri iyi njyana ya Hip Hop, ibi yabitangaje nyuma yaho uyu musore atunguraniye agatangira gushyira hanze indirimbo nyinshi ziri mu njyana ya Hip Hop ndetse zimwe zikanakundwa bikomeye nabakunzi b’iyi njyana.

Nyuma yuko Bull Dogg atangaje aya magambo kuri Mukadaff byatumye uyu muraperi ukizamuka nawe yumva agize ishyaka ryo kudapfusha ubusa iki cyizere yari agiriwe numwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda nkuko yabitangaje iri shyaka niryo ryatumye uyu muhanzi magingo aya ari umwe mu bakoze indirimbo nyinshi kuva 2018 yatangira ndetse akaba yaranahise yigira inama yo kwegera Bull Dogg ngo bakorane indirimbo wenda imusunike mu rugendo arimo rwo kuba icyamamare binyuze mu njyana ya Hip Hop.

Kugeza ubu aba baraperi bakaba bamaz gushyira hanze indirimbo bahuriyemo bise 2 in 1 iyi bakaba bayishyiriye rimwe hanze n’amashusho yayo amashusho y’indirimbo yafashwe akanatunganywa na A B Godwin umwe mu basore bashya muri muzika bari kugaragaza ubuhanga mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda.

Reba Video hano ya 2 in 1 ya Mukadaf na Bull Dog igaragaramo umukobwa ushotora abagabo

Ariel@Rwandapaparazzi.rw

235,150 total views, 200 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful