Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abakinnyi 10 b’ umupira wa amaguru bo muri Afurica bapfiriye mu kibuga “REBA HANO AMAFOTO”

Hari benshi mu bakinnyi b’ ibyamamare mu mupira wa maguru bagiye bapfira mu kibuga abenshi bazize indwara ya cadiac arrest abandi imitima igahagarara ariko rwanda5.com twahiemo kubamenyesha bamwe muri abo bakinnyi ariko bakomokaga muri Africa.

10.Cheick Tiote

Cheick  Ismael Tiote yari yaravutse 21 kamena 1986 atabaruka kuwa 5 kamena 2017 akaba yari yaravukiye muri cote d’ivoire akaba yari yarakiniye amwe mu makipe akomeye harimo nayo mu gihugu cy’ ubwongereza nka New Castle akaba yaratabarutse akinira ikipe yo mu bushinwa ya Beijing Entreprise

9.Samuel Okwaraji

Uyu mukinnyi yari yaravukiye mu gihugu cya Nigeria akaba yarapfuye mu mukino wabahuzaga ni ikipe y’ igihugu cya Angola ku munota wa 77.

Ikindi uyu mukinnyi yari yarize kuko yari anafite impamyabumenyi yikirenga ya masters mu byerekeranye na amategeko. Akaba yarapfuye mu mukino bari bari gushaka itike yo mu gikombe cy’ isi.

8.Marc-Vivien Foe

Uyu mukinnnyi w’ yumunya Cameroon yari yaravutse kuwa 1 gicurasi 1975 aza gutabaruka kuwa 26 kamena 2003 aho yari yarakiniye amakipe menshi harimo nayo mu cyiciro cya 1 mu bwongereza no mu bu Faransa.

Yapfiriye mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’ umutima muri match yabahuzaga ni ikipe y’ igihugu cya Colombia muri semi final ya confederation cup.

7.Moise Brou Apanga

Umunyagabon ariko wari waravukiye mu gihugu cya Ivory Coast, yavutse tariki  ya 4 gashyantare 1982 aza gupfa 26 mata 2017 azize indwara y’  umutima ubwo yari ari mu myitozo mu ikipe yakiniraga muri iyo  minsiya 105 libreville.

6.Ben Idrissa Derme

Uyu nawe yakomokaga mu gihugu cya Burkinafaso aza gutabaruka ku myaka 34.

yatabarutse mu mukino wahuzaga ikipe yakiniraga mu gikombe cy’  ubufaransa ku wa 11 nzeri 2016.

5.Patrick Claude Ekeng

Yavutse kuwa 23 werurwe 1990 apfa tariki ya 6 gicurasi 2016 akaba yarakinaga inyuma mu bo hagati, yari yarakiniye amakipe menshi  ariko aza gutabaruka mu mukino wahuzaga ikipe yakiniraga icyo gihe yo muri Romania ya Bucharest.

4. David Faramora Oniya

uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru wari myugariro ukomoka muri Nigeria yaguye
mukibuga tariki ya 13 kamena 2015 kumukino wa gicuti ikipe ye ya T-team yakinaga na Kelantan.

3.Emmanuel Ogoli

uyu mukinnyi nawe wabigize umwuga nkabagenzi be akomoka mugihugu cya nigeria, yakiniraga inyuma kuruhande rw’ibumoso mu’ ikipe ya Ocean Boys, yaguye mukibuga bahita bamujyana mubitaro aba arinaho aburira ubuzima ku itariki ya 12 z’ikwamunani 2010.

2. Victor Omogbehin

uyu mukinnyi ukomoka mugihugu cya Nigeria yapfuye afite imyaka 22 gua.
yapfiriye mukibuga we nabagenzi be bo mwikipe ya Ilford F.c barigukina n’ikipe
ya Town fc mu irushanwa rya Isthmian ku itariki ya 18 z’ukwamunani 2010.

1. Endurance Idahor

uyu mukinnyi wapfiriye mukibuga afite imyaka 25 gusa yakiniraga ikipe ya Al-maraik , yapfuye ubwo ikipe ye yariri gukina na Alanal Atbara ku  itariki ya 6 kamena 2010 zose zo muri Sudan.

106,350 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful