Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Urutonde rw’abaperezida bo muri Africa ndetse n’ababayebo bafite amashuli make “REBA HANO”

Burya kugirango ukore akazi neza ntibisaba kuba warize amashuri menshi cyane ahubwo usanga benshi bakora akazi Kabo neza cyane kubera impano bivukaniye.

Bamwe mu ba president b’ibihugu bya Africa bafite amashuri atari menshi nyamara ugasanga ibihugu biyobowe neza mu mahoro ndetse n’iterambere ririhuta kimwe no mu bihugu bifite aba president bize amashuri menshi cyane.

Uru ni urutonde rwa bamwe mu bayoboye muri Africa ariko bafite amashuri macye kurusha abandi.

9. Denis Sassou Nguesso Perezida wa Repubulika ya Congo

Denis Sassou Nguesso ni president wa Repubulika ya Congo, kuva ku wa 25 nzeri 1997,yafashe amahugurwa ya gisirikare mu ishuri ry’aba officier ya cherchell muri France.

8. Isaias Afwerki Perezida wa Erithree

Izaias Afwerki ni president wa Erithrea yize amashuri yisumbuye mu ishuri ryitwa ” Prince Makonnen” mu 1965 ahakura amanota meza yamuhaye amahirwe yo kwiga muri kaminuza ya “Haile selassie” amazemo gusa umwaka umwe ahita yinjira mu ngabo zashakaga kubohora Erithrea.

7. Mohamed Ould Abdel Aziz Perezida wa Mauritanie

Mohamed Ould Abdel Aziz ni president wa Mouritanie,yabaye president kuva ku wa 5 kanama 2009, ntabwo yigeze arangiza amashuri yisumbuye,gusa yakoze amahugurwa ya gisirikare aho yisanzemo impano idasanzwe yanamufashije kuba president.

6. Yahya Jammey Perezida wa Gambie

Yahya Jammey ni president wa Gambie.yize mu ishuri ryisumbuye rya Gambie i Banjul nyuma aza gukora amahugurwa mu bya gisirikare muri senegal no mu ishuri rya gisirikare rya leta zunze ubumwe z’America aza no kuba President.

5. Abdelaziz Bouteflika Perezida wa Algerie

Abdelaziz Bouteflika ni president wa Algeria.yakuriye i Oujda aho yize ku bigo bitatu; Sidi Ziane,EI Hoceinia,n’ishuri ryisumbuye rya Abdel Moumen, yari umunyeshuri w’umuhanga ariko ntabwo yigeze arangiza kwiga,aza no kuba president.

4. Omar Al-Bashir Perezida wa Sudan

Omar Al Bashir ni President wa Sudan. Akirangiza amashuri abanza yahise yinjira mu gisirikare cya Sudan mu 1960.yafashe amahugurwa mu ishuri rya gisirikare i cairo,aho akomora ubuhanga bwe mu bya gisirikare.

3. Ismael Omar Guelleh Perezida wa Djibouti

Ismail Omar Guelleh ni president wa Djibouti.nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yaje kwinjira muri police y’igihugu aza kuzamurwa mu ntera aba umuyobozi mukuru wa cabinet aza no kuba president kuva 1994.

2. Salva Kiir Mayardit wa South Sudan

Salva Kiir ni president wa Sudan y’epfo. ntabwo yigeze arangiza kwiga kubera intambara yaberaga muri Sudan, yaje kwinjira mu mutwe wa ” Anya-Anya ribellion mouvement” Kiir yaje kwinjira mu gisirikare cya Sudan nyuma y’amasezerano ya Addis-Abeba.aho yaje kuba president

  1. Jacob Zuma Perezida wa South Africa

Jacob Zuma ni President wa South Africa.ntabwo yigeze yiga amashuri nkuko biteganywa, yatangiye gukina politic akiri muto kugeza ubwo yabaye president w’Africa y’epfo kuva ku wa 9 gicurasi 2009.

42,330 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful