Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert yasobanuye uko yafungiwe muri Afurika y’Epfo “INKURU IRAMBUYE”

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert utoza Rayon Sports yasobanuye uko yafungiwe muri Afurika y’Epfo mu cyo yise akagambane yakorewe n’Ikipe ya Black Leopards kugira ngo atabwe muri yombi.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasakaye amakuru ko Ivan Jacky Minnaert afungiye muri Afurika y’Epfo ashinjwa ubwambuzi, gusa yaje kurekurwa ku mugoroba ahita afata indege imugarura i Kigali.

Ivan yari yagiye muri Afurika y’Epfo ku wa Mbere w’iki Cyumweru agiye gukemura ibibazo yari afitanye n’Ikipe ya Black Leopards yahoze atoza ikaza kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko bityo nawe akayirega mu Kanama Nkemurampaka ka Shampiyona ya Afurika y’Epfo (Premier Soccer League Dispute Resolution Chamber, PSL DRC).

Agezeyo yatawe muri yombi na Polisi yo mu gace ka Polokwane akurikiranyweho ubwambuzi byavugwaga ko yakoze mu ikipe yahoze atoza ya Black Leopards, imuhata ibibazo iminsi ibiri, aza kurekurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Nk’uko yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Mata 2018, ngo iyi kipe yamuhimbiye ibinyoma ishaka gusibanganya ibimenyetso by’amafaranga imurimo.

Yagize ati “Ni ibintu bahimbye bitigeze bibaho, bituma na Polisi igwa mu mutego wabo. Icyabaye ni uko nari mfitanye ibibazo n’ikipe nahozemo, kimwe cyari icyaha, ikindi cyari ikirego nashyikirije Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru kijyanye n’amasezerano yanjye atarubahirijwe.”

Yakomeje agira ati “Rero bahimbye ibintu bagamije kunyotsa igitutu no kuyobya uburari kubera ibyo bankoreye kandi bigomba kubacisha akayabo k’amafaranga. Bambwiye ko kugambira kunyica bizabacisha amadolari ibihumbi 200 n’aho kwica amasezerano bakabitangira hagati y’amadolari 25.000 na 200.000.”

Ivan wemeza ko afite icyizere cyo kuzarenganurwa ndetse iyi kipe ikaryozwa ibyo yamukoreye, yakomeje avuga ko yahimbiwe ko yibye urufunguzo rw’imodoka y’akazi yakoreshaga agitoza iyi kipe ariko mu iperereza rya Polisi yasanze nta shingiro bifite iramurekura.

Yasobanuye ko urwo rufunguzo yarugumanye kuko ubwo yari amaze gutandukana na Black Leopards mbere y’umunsi umwe ngo asubize imodoka yakoreshaga, ikipe yohereje abantu baza nijoro kuyiba agerageje kubitambika bashaka kumugonga barayijyana maze asigarana urufunguzo. Minnaert avuga ko iki ari kimwe mu bimenyetso yizera ko bizamufasha kwerekana uko iyi kipe yashatse kumwica.

Rayon Sports irimo gutegura umukino ukomeye wo kwishyura izasuramo Costa do Sol yo muri Mozambique mu cyumweru gitaha muri CAF Confederation Cup. Umukino ubanza i Kigali yawutsinze ibitego 3-0 biyiha amahirwe yo kwerekeza mu matsinda y’iri rushanwa.

Minnaert yavuze ko ibibazo yagize bitazahungabanya imyiteguro ya Rayon Sports kuri uyu mukino ndetse nk’uko bisanzwe azajya i Maputo afite intego yo gushaka intsinzi.

Ivan Minnaert utoza Rayon Sports yasobanuye uburyo yafungiwe muri Afurika y’Epfo

15,940 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful