Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuntu ushaje ku Isi kurusha abandi yitabye Imana ku myaka 122

Celino Villanueva Jaramillo, umusaza wo muri Chile wafatawaga nk’ukuze cyane ku Isi , yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu afite imyaka 122.

Villanueva yishwe no gukomereka igihaha ubwo yahanukaga ku gitanda akagwira imbavu.

Uyu musaza yavutse ku wa 25 Nyakanga 1896 ariko ntiyigeze ashyirwa mu gitabo cy’abaciye agahigo ku isi ( Guinness des records) kubera ko habuze ibyemezo bigaragaza neza ko yavutse muri uwo mwaka.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu musaza yahanutse ku gitanda mu byumweru bitatu bishize, avunika imbavu eshatu rumwe ruvunika rujya imbere rupfumura igihaha.

Nyuma yo kwitabwaho no gukorerwa ubutabazi n’abaganga, bari bizeye ko uyu musaza azakira ariko uko iminsi yashiraga ubuzima bwe bwarushagaho kumera nabi ndetse ku wa Kabiri bahamagaye uwihaye Imana ngo amukorere imihango ya nyuma.

Ivonne Morales, umukobwa wa Marta Ramírez witaga kuri uwo musaza, avuga ko babuze umuntu w’ingenzi mu muryango. Uyu muryango wiyemeje kwita kuri Villanueva ubwo yari afite imyaka 99.

Nubwo yashimwe n’abanyapolitiki batandukaye barimo na Perezida wa Chile, Sebastian Pinera, nta n’umwe wigeze afasha uwo muryango kwita kuri uwo musaza.

Ramírez wemeye kwita kuri Villanueva muri Gashyantare uyu mwaka yari yavuze ko nubwo nta bushobozi buhagije agifite, adashaka kujyana uwo musaza mu bigo bibitaho ngo kuko ho yahita apfa.

Uyu mukambwe wakuze ari umuhinzi, ntabwo yigeze ashaka umugore ndetse nta n’abanvandimwe be bazwi bakiriho.

Azashyingurwa ku wa 20 Mata 2018 mu irimbi rya Mehuín riherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Chile.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

51,550 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful