Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

The Ben ushinjwa kwitukuza yashatse umuganga umufasha kongera kwirabura

The Ben amaze iminsi ashyirwa mu majwi ko yakoresheje amavuta adasanzwe mu guhindura uruhu nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye mu 2010.

Yavuye mu Rwanda mu 2010 ajya kuba muri Amerika, yagiye ari umusore w’igikara kinoze ariko ubwo yagarukaga mu Ukuboza 2016 agitunguka ku Kibuga cy’indege benshi batunguwe no kubona asigaye asigaye afite inzobe ibengerana.

Nubwo hari amagambo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru ko The Ben yitukuje ndetse asigaye yisiga amavuta yatumye uruhu rwe ruhinduka, we yabwiye Samedi Détente kuri Radio Rwanda ko ‘byamubayeho nk’impanuka’.

Yagize ati “Nabyita nk’uburangare bw’abahungu, ntabwo nigeze mbigiramo uruhare na gato. The Ben yongeye kuba Mugisha Benjamin, ntabwo nkisiga amavuta y’amazi ku mubiri.”

The Ben yashimangiye ko akigera muri Amerika yisigaga amavuta ku mubiri atazi neza ko azamugiraho ingaruka bityo nyuma yo kumenya ko agenda ahinduka inzobe yafashe umwanzuro wo guhagarika ubwoko bw’amavuta yakoreshaga mbere ahitamo kujya yisiga ayitwa ‘Vaseline’.

Ubu, yagannye mu muganga bamufasha kwita ku ruhu mu buryo bwo gushakisha uko yasubirana igikara yahoze afite mu myaka icumi ishize mbere y’uko yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Usa n’aho ubangamiwe, na mama wawe akakubaza ‘ese The Ben byakugendekeye gute’. Yego yarabimbajije […] ariko ubu nabonye umuganga umfasha gusobanukirwa uko mbigenza, ubu natangiye kongera kuba wa wundi.”

Ubuzima bwo muri Amerika atarabona ibyangombwa…

The Ben abazwa ku buzima yaciyemo muri Amerika mbere y’uko abona ibyangombwa bituma asohoka akagaruka mu Rwanda, yavuze ko yabaga mu muryango w’Abanyamerika[afata nk’ababyeyi be] bamwitagaho bakamumenyera buri kintu cyose.

Yemeza ko nta kandi kazi yakoze mu buryo bwo gushakisha imibereho, n’ako yakoraga ngo byari ugufasha uwo muryango mu ikompanyi yawo bwite. Ati “Nabita nk’ababyeyi, mu by’ukuri sinigeze ngira ikibazo icyo ari cyo cyose […] Bari bahari bahari muri gahunda yanjye yo kuba hariya muri Amerika.”

Emery@Rwandapaparazzi.rw

20,493 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful