Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ntibisanzwee!! Abageni babiri bagiye mu kizamini hagati mu bukwe bwabo

Tekereza kugira ikizamini cya nyuma ku munsi w’ubukwe bwawe!! Aba bakobwa bahisemo kubikora byombi.

Ni abakobwa babiri bo muri Nigeria byabaye ngombwa ko bigomwa igice cy’umunsi wabo w’amateka bakava muri ‘reception’ irimbanyije bakajya gukora ikizamini bambaye ikanzu z’abageni.

Dorcas Atsea na Deborah Atoh bari mu mwaka wa nyuma usoza kaminuza mu ishami rya “Mass Communication” muri Benue State University.

Abageni mu kizamini kuwa gatandatu ushize

Abageni mu kizamini kuwa gatandatu ushize

Bari bafite ikizamini cya nyuma mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, maze bashyiraho umunsi w’ubukwe bwabo mu kwa gatatu ngo bazabujyemo bashyize ku ruhande amasomo.

Ariko kw’ishuri gahunda yarahindutse ikizamini cya “Media Ethics and Law” kirimurwa gishyirwa ku matariki yahuriranye n’ayo bashyizeho ubukwe bwabo, bajya mu kaga rero.

Dorcas yabwiye CNN ati “ubukwe nari nabuteguye mbere narohereje n’ubutumire ku bantu ko buzaba tariki 07 Mata maze ikizamini nacyo bagishyira kuri uwo munsi, nagerageje guhinduza ariko biranga.”

Kimwe na mugenzi we Deborah nawe byaranze maze biyemeza kujya mu bukwe bwabo, bakajya gusezerana imbere y’Imana mu gitondo, ahagana saa sita bakajya mu kizamini cyarangira bagakomereza mu kwiyakira.

Deborah ati “Njye byarangiye binshimishije gukora ubukwe no gusoza kaminuza ku munsi umwe. Abo twigana nabo barishimye cyane.”

Ati “Ninjiye mu kizamini abarimo bose batera hejuru baseka bishimye banshimira, na nyuma y’ikizami byari ibyishimo, nsubiye no kuri reception bamenye ko mvuye mu kizamini barishimye cyane baranterura.”

Kurongorwa wanarangije kaminuza ngo byari uburyohe n'ibyishimo kuri bo

Kurongorwa wanarangije kaminuza ngo byari uburyohe n’ibyishimo kuri bo

Umwalimu wateguye iki kizamini yabwiye CNN ko itariki itari guhindurwa nanone kubera abantu babiri kandi bayishyizeho batazi iby’ubukwe bw’aba bakobwa.

Uyu mwalimu avuga ko aba bakobwa baje bagakora ikizamini nta kibazo buri wese agasubira mu birori by’ubukwe bwe.

Muri Nigeria ho umugani wabo umenya ugira uti “imirimo ibiri yashoboye impyisi.”

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

56,083 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful