Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mu gitaramo cyatumiwemo Sinach, umubyeyi wa Patient Bizimana yamuhaye igihe ntarengwa cyo kuba yarongoye

Mu gitaramo Patient Bizimana yatumiyemo umunyabigwi Sinach, umubyeyi wa Patient yamugabiye inka bwa kabiri, ahita amusaba kurongora bitarenze uyu mwaka wa 2018.

Iki gitaramo cyiswe Easter Celebration cyabereye i Kigali kuri uyu wa 01 Mata 2018 (Pasika). Ni igitaramo cyaranzwemo imvura nyinshi ariko ntiyabujije abacyitabiriye gukurikirana ibihangano by’abahanzi b’ibyamamare bari bagitumiwemo barimo umunya-Nigeria Sinach, Israel Mbonyi na Aime Uwimana.

Iki gitaramo, Uwimana Aimé ni we muhanzi wafunguye urubyiniro mu byamamare byari byagitumiwemo, yakiranwe ubwuzu mu ndirimbo nka Here I am to Worship, Nyibutsa na Akira amashimwe.

Aime Uwimana yashimishije imbaga

Umunyabigwi Israel Mbonyi na we yakurikiyeho maze abari bahari bose bamwakiriza indirimbo ze bamutanga kuririmba, ibyishimo byamurenze abura uko yifata, arambika gitari hasi abafasha kuririmba, Mikoro yari yabuze uko ayifata kubera ibyishimo.

Mbonyi yishimiwe by’ikirenga

Indirimbo ze nka Sinzibagirwa n’iyitwa Kumarembo y’ijuru ndetse na Harubuzima zakiranywe urugwiro ku buryo yavuye ku rubyiniro abantu batabishaka akurikirwa Patient Bizimana ari na we wateguye iki gitaramo.

Patient Bizimana yanezerewe ajya mu bicu

Aba bombi bakurikiwe na Patient Bizimana maze asusurutsa imbaga biratinda, yaririmbye indirimbo zigera mu icumi zirimo, Ubwo buntu, Ibihe, Ikimenyetso, Ni muzima (Singiza music Ministries), Ndazi ko yankijije, Ndaje, Menye neza, Andyohera cyane, Ibitambo ya Alexis Dusabe n’izindi maze aboneraho kwakira Sinach ku rubyiniro.

Ugomba kurongora bitarenze 2018

Patient amaze kuririmba, yatumiye umubyeyi we Munyaribanje Leonard, amusaba kugira ijambo abwira abitabiriye icyo gitaramo kidasanzwe.

Uyu musaza yahawe mikoro maze aterura ijambo rigira riti: “Mbanje kubashimira nk’umubyeyi, kandi ndabashimira ko twizihije Pasika twese twabukereye, ndashimira Patient n’uru rubyiruko bari kumwe kuko badususurukije,..

…None rero Patient, muri konseri yawe y’ejobundi muri Convention Center naguhaye inka, none iyo nka irimo konsa, n’ubu ngiye kuguha indi nka ariko turifuza kugirango hazabe umusaruro. Turashaka kujya tuza tuvuga urugo rwa Patient ntabwo ari urwa Leonard w’umusaza, none rero muri uyu mwaka wa 2018 ndifuza ko na we ugira urugo rwawe! Nongenre mbisubiremo ni muri 2018!”

Abantu bahise bakoma amashyi bavuza induru abandi bati “ni aho ni aho.” Abandi bati “ni byo rwose” maze Patient yifata mu maso abura aho akwibrwa areba inyuma.

Umusaza Leonard ati: “ugomba kurongora bitarenze 2018”

Uyu musaza yahise afata umwanya aririmba akaririmbo keza kitwa “Sinagenda ntashimye” maze atangaza ko impano ya Patient yo kuririmba ayimukomoraho.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

115,413 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful