Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ibimenyetso byerekana umuntu uhubuka mu gihe cyo kurambagiza

Urukundo ruhamye ntiruhutiraho ndetse abahanga mu bavuga ko rudakwiye kwihutishwa nk’uko utumiza ibicuruzwa kuri internet, bikakugeraho mu kanya nk’ako guhumbya. 
Guhitamo uwo mubyumva kimwe muzabana ubuzima bwose bigomba kwitonderwa, abantu bakagenzurana, bakamenyana bihagije mbere yo kwinjira mu mushinga w’urukundo bashaka kubyaza umusaruro. 
Inzobere mu by’imibanire zagaragarije Huffingtonpost ibishobora kugaragaza umuntu ushyuhaguza cyangwa se ubadukana ingoga mu gihe atangiye umushinga wo (…)

Urukundo ruhamye ntiruhutiraho ndetse abahanga mu bavuga ko rudakwiye kwihutishwa nk’uko utumiza ibicuruzwa kuri internet, bikakugeraho mu kanya nk’ako guhumbya.

Guhitamo uwo mubyumva kimwe muzabana ubuzima bwose bigomba kwitonderwa, abantu bakagenzurana, bakamenyana bihagije mbere yo kwinjira mu mushinga w’urukundo bashaka kubyaza umusaruro.

Inzobere mu by’imibanire zagaragarije Huffingtonpost ibishobora kugaragaza umuntu ushyuhaguza cyangwa se ubadukana ingoga mu gihe atangiye umushinga wo kurambagiza uwo bazabana.

-  Gushaka kwishumbusha vuba

Rimwe mu makosa benshi bagwamo ni igihe, umuntu atandukanye n’umukunzi we bari bamaranye igihe, agashaka kwishumbusha undi ndetse akabigaragaza mu ruhame bataranamenyana neza.

Ibi bikorwa nk’iturufu yo kwikura mu bwigunge n’ubuzima bwa wenyine, bituma abyihutisha yumva ko bizaramba ariko akenshi bikarangira umwe atengushye undi.

Abahanga mu by’imibanire basobanura ko nyuma yo gutandukana hakwiye kubanza kubaho kwisuzuma no gutegura urukundo rwawe rw’ahazaza utazongera gutsikira.

-  Kwandikirana ubutumwa bugufi bwa buri kanya

Ikindi kimenyetso kigaragaza guhubuka mu gihe cyo kurambagizanya, ni ikoreshwa ry’ubutumwa bugufi bwa buri kanya. Akenshi iyo umwe yandikiye mugenzi we ntamusubize bibiba umwuka mubi ndetse umwe akaba yagaragara nk’ubuza mugenzi we amahwemo.

-  Kwishushanya wanga kubabaza uwo ukunda

Icyizere hagati y’abakundana cyubakwa buhoro ndetse ntabwo gikwiye kuba ikiguzi cy’ibyo wirengagiza cyangwa wigomwe wabikundaga ngo umuntu akwizere. Kuremamo umuntu icyizere ntibisaba kwibabaza ahubwo ibikorwa bihura n’ibyo uvuga ariko ugakomeza ukaba wowe ,aho guhinduka uwo utariwe.

-  Gukururana ahantu hose

Abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko gukururana hagati y’abakundana haba mu kazi cyangwa mu rugo bishobora guteza ikibazo mu rugendo rwo kurambagizanya. Bamwe babigereranya n’umuriro ugurumana ariko uzima vuba.

-  Kumwinjiza mu mishinga y’ahazaza

Inzobere mu by’imibanire muri Leta ya New York, Moshe Ratson, yavuze ko abantu biruka mu rukundo usanga uyu munsi yakubwiye ijambo “ndagukunda”, bwacya agatangira kugushyira muri gahunda ze.

Abantu benshi bitiranya urukundo no kuba mu rukundo kuko mu ntangiriro uba ukunda umuntu ariko uko ugenda umumenya nibwo wavuga ko uri mu rukundo kuko uba umeze nk’uwabonye uwo mukomezanya ubuzima ukaba wanagirana gahunda zihariye nawe.

-  Kutita ku byo mutumvikanyeho

Birasanzwe ko abantu hari ibyo batumvikanaho ariko kwiyumvisha ko ubwo icyo umukunzi wawe yahakanye azageraho akisubiraho ni icyerekana ko wihuse. Abakundana bagomba kuganira ku ngingo zitandukanye zaba iz’idini n’indi myemerere, bakabivaho bafashe umwanzuro.

-  Kwihutira kuvanga umutungo

Imwe mu ngingo ikunze kugarukwaho cyane ku bitegura kurushinga ni uburyo bazajya bakoresha umutungo wabo. Kuvanga umutungo si bibi ariko bikunda gutera ikibazo iyo bikozwe bihubukiwe.

Inzobere mu by’imibanire zemeza ko kurambagiza ari urugendo, rugira intambwe ruheraho, rukagenda rukura, kugeza rushibutsemo ubumwe bwa babiri bemeranya kubana akaramata.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

317,279 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful