Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ibaruwa iteye agahinda Ally Soudy yandikiye umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi “INKURU IRAMBUYE”

Umunyamakuru Ally Soudy yanditse asaba Imana kumusuhuriza nyina wishwe muri Jenosode yakorewe abatutsi mu 1994 asaba inshuti ze gusabira nyina n’abandi babyeyi bose bapfuye muri Jenoside.

Uwizeye Ally uzwi nka Ally Soudy yibutse umubyeyi we Wibabara Daphrose mwene Hitimana Xavier na Nyirabuhoro Anastasie bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Daphrose Wishwe n’interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe Ally Soudy yari afite imyaka icumi y’amavuko. Uyu mugabo avuga ko nyina yari “umugore w’intwari wamudwaniriye akiri muto” ndetse ko yamwigishije kuba umugabo.

Yanditse kuri Instagram ati “ Mana, nzi ko uri kumwe na we […] Munsuhurize kandi umubwire ko mukunda kandi mukumbura iminsi yose. Mama, nkwibuka ibihe byose bikarusha iyo nibutse ubutwari bwawe, undwanirira mu bwana bwanjye ngo hatagira uhungabanya ikibondo cyawe.”

Yongeyeho ati “Burya koko akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu. Izina rye ni Wibabara Daphrose, nshuti zanjye mujye mumfasha kumusabira ijuru we n’abandi babyeyi…”

Twakwibutsa ko Ally Soudy magingo aya atuye muri Leta ya North Dakota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yashakanye na Umwiza Carine, bafitanye abana babiri aribo , Ally Waris Umwiza wavukiye mu Rwanda na Ally Gia-Basia Kigali Umwiza wavukiye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

49,926 total views, 250 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful