Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Hagaragajwe amazina adasanzwe abicanyi biyitaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikibazo cy’amazina y’amahimbano ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntigikunze kuvugwa mu Rwanda, nyamara abarokotse Jenoside bo mu yahoze ari Segiteri Kinyinya bafite impungenge ku babiciye ababo ariko bari bafite amazina adasanzwe ku buryo no kubata muri yombi ngo baryozwe ibyo bakoze bikigoranye.

Ubwicanyi bwakorewe muri aka gace bwatijwe umurindi n’Inzirabwoba (Ingabo za Leta yari iyobowe na Habyarimana Juvénal wari Perezida w’u Rwanda) zabarizwaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, Interahamwe zari zaraturutse mu bice bitandukanye by’igihugu n’abaturage b’iyo Segiteri bishe abaturanyi babo.

Muri bo hari abafunzwe n’abandi batorotse ndetse kugeza ubu aho bihishe ntihazwi nk’uko abarokotse Jenoside babitangaza.

Abandi Batutsi biciwe mu Kigo cyakoreragamo Radio y’Abadage, DW, ndetse hari nabo Inzirabwoba zagiye zijya kwicira mu Kigo cya Kami, mu nzira, mu mirima, mu mihanda n’ahandi.

Mu rwego rwo Kuzirikana inzira ndende y’akababaro abo Batutsi banyuzemo, ijoro ryo kubibuka ryabaye ku wa 21 Mata 2018, ryabanjirizwe n’urugendo rwo kubibuka rwageze ku marembo y’Iyahoze ari DW bagana ku Nzu Ndangamateka ya Jenoside yakorewe mu yahoze ari Segiteri Kinyinya bagana ku Ishuri rya GS Kinyinya naho haguye Abatutsi benshi.

Amazina y’Interahamwe n’Inzirabwoba adasanzwe n’amayeri y’Inkotanyi mu kurokora Abanya-Kinyinya

Mu izina ry’Abarokotse Jenoside b’i Kinyinya, mu buhamya bwe, Semigabo Edouard, Visi Perezida wa Ibuka mu Kagari ka Murama yagaragaje ko hari abataramenye ababahemukiye bitewe n’amazina biyitaga, biganjemo umubare munini w’abaturukaga mu tundi duce tw’igihugu.

Yagize ati “Hari uwitwaga ‘Adjudant Chef’ rwose bayobozi muzamudushakire agomba kudusubiza ibyacu kuko niwe tuzi. Ariko twababajwe nuko muri Gacaca nta muntu wamureze, nta muntu wamushinje, ibye byose biraho ahubwo abantu bakishyuza abaturage batagira n’icyo batanga.”

Yakomeje agira ati “Abantu batwiciye ntitubazi, uwari uyoboye yari Komanda, Umwungirije Adjudant-chef, uwundi ‘Premier’, undi ngo yakoraga ‘Militaire’, ngo hari uwitwaga ‘Maganabiri’, hari uwitwaga ‘Maganane’, hari uwitwaga ‘Rubyagari’, uwitwa ‘Rubyogo’, ‘Rupfu’, ubwo abo bantu tuzababona gute?”

Semigabo yavuze ko nubwo abo bose bataboneka nyamara bashobora kuba bibereye mu bice bitandukanye by’igihugu batekanye.

Ati “Ariko ikibababaje, bibera iwabo za Musanze, za Rubavu, baratekanye. Ubuse tuzamenya Rubyagari, Komanda na Maganabiri gute? Na Ntampongano y’Umwanzi? Yewe ni benshi…”

Yashimye Inkotanyi zabatabaye zikoresheje amayeri we yagereranyaga n’ubuhanuzi kuko uburyo zabatabaragamo babaga batazi ikiri buvemo.

Yagize ati “Ariko hari ubuhamya mutigeze mwumva, bugaragaza ubutwari bw’Inkotanyi,…Inkotanyi zari zifite uburyo zikora zikabwira abantu uburyo biri bugende ariko ntizikwibwire!”

Abisobanura agira ati “Barakubwiraga ngo ariko buriya hari uko wabikora…bakakubwira uburyo bagucisha ahandi ariko batakubwiye neza ukaba urarokotse.”

Ati “Ibyo twebwe twabifashe nk’ubuhanuzi, Nkotanyi zacu mwaradutabaye, mwaraduhanaguye muracyaturwanaho nimuturwaneho rwose ba Rubyagari abo, ba Maganabiri, bariya bantu mubadushakire. Abantu mwashoboye gushakisha ahari Inzirabwoba zose mugashobora kuzizana mukaba mubanye, natwe ba Rubyagari nta nicyo tubasaba, nibaze badusabe imbabazi. Ariko ibyo kujya kwihisha ntabwo aribyo muzatubabarire mubadushakire.”

Yasoje ashima Leta y’u Rwanda ku bufasha igenera abacitse ku icumu n’Abanyarwanda batishoboye muri rusange ndetse anashima abaje gufata abacitse ku icumu mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu yahoze ari Segiteri Kinyinya mu duce twa Gasharu na Murama, hiciwe Abatutsi basaga 500 ariko abagera kuri 411 bari bahatuye nibo bamaze kumenyekana mu gihe abandi bagikorwaho ubushakashatsi ngo hamenyekane inkomoko yabo.

Src: Igihe.com

Emery@Rwandapaparazzi.rw

30,150 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful