Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Dore ibyo ugomba kubahiriza mu gihe uri kumwe n’umugore mu buriri

Igihe cyose uha akanya uwo mwashakanye akakwisanzuraho, biba byiza mu mubano wanyu mwembi, ndetse bikanabagurira umurongo wanyu mwiza w’urukundo.

Dore ibintu bitanu ukwiye kubahiriza igihe urarana n’umugore wawe.

1. Isuku ku mubiri

Ubwanwa ni kimwe mu bintu wakwirinda, igihe bumaze igihe kirekire butogoshwa bujomba uwo muryamanye, bikaba byamutera kutakwisanzuraho neza kimwe no kogosha insya, ugomba kuba woze, uhumura neza, haba ku mubiri no mu kanwa.

2. Irinde kuba wabyuka ukajya kureba Television

 

Igihe uri kumwe n’umukunzi wawe, muhe umwanya wose ushoboka kuko bizamushimisha cyane, wigira utundi tuntu uhugiramo, umupira, films, ibiganiro ukunda byose bihagarike umuhe agaciro.

3. Irinde kwibagirwa ku musoma

Igihe uri kumwe n’umukunzi wawe mu buriri imibonano mpuzabitsina ntabwo ariyo yonyine mwahuriraho ahubwo musome kuko biri mu bintu abakobwa bakunda cyane unamukorakore bizamushimisha cyane.

 

4. Irinde kurangiza mu minota 2

Umugore kugirango arangize bimara nibura iminota 20, koresha uko ushoboye kugirango nawe abashe kurangiza. Utinze igihe muri gukora imibonano mpuza bitsina bizabafasha, mwese kuryama mu meze neza.

5. Ntuzage mu buriri budasukuye

Niba ushaka ko umukunzi wawe agusoma, agukorakora, nibyiza ko mbere yo kujya mu gitanda ubanza ukahakora isuku, ukitunganya neza ntuge mu gitanda ugiye ku munukira cyangwa ngo uryame ahakubangamira.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

102,385 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful