Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ameilla umunyamakuru kuri Family TV niwe mukobwa ukurikiranwa cyane kubera uburanga bwe:INKURU

Umunyamakuru umaze igihe kitari kinini mu itangazamakuru hano mu Rwanda akaba akora kuri Family TV arimo kwerekana impano ye mu buryo bwihuse cyane kubera uburyo asoma neza amakuru asobanutse kandi asesenguye ibi bikaba bivugwa n’abakurikirana umunsi ku wundi ibiganiro ategurira abakunzi b’iki gitangazamakuru .

Nyuma yo kugenda tubona ibitekerezo abantu bagenda batanga kuri Ameilla Rwandapaparazzi.rw/ twashatse uburyo twabona uyu mukobwa ntabwo byatworoheye ariko nyuma tubonana nawe tugirana ikiganiro kigufi tumubaza igihe amaze akora itangazamukuru maze atangariza Rwandapaparazzi.rw/ ko amaze igihe kitari kinini akora itangazamakuru hano mu Rwanda ahubwo yafashe umwanya wo kujya mu mahugurwa ajyanye n’itangazamukuru.

Ati: Njyewe ntabwo naje mu itangazamukuru nje gukina ahubwo naje gukora ibyo nkunda ngo bizangeze kure kandi mfite inzozi ko bizangeza kure nkuko mbyifuza, ikindi ni uko amakuru nkora mba nayafatiye umwanya uhagije nkayatunganya nkaza kuyageza ku bankurikira bakishima ikindi rero ni uko abankurikirana bose usanga nabo bambwira ngo mbagezaho amakuru meza asobanutse buriya iyo wumvise abantu bagushima nawe bikwonjyerera imbaraga.

Tumubajije impamvu akunda gusoma inkuru za politiki adusubiza avuga ko ari amakuru akurikiranwa n’abantu bakomeye ku Isi kandi umubare munini niwo ukunda ayo makuru

Ameilla ati Njyewe sinkora amakuru cyangwa ngo nkore kuri TV kuko nshaka kwigaragaza ahubwo nkora ibiganiro n’amakuru kuko bindimo kandi mbikora mbikunze  cyane.

Mbere yo gusoza ikiganiro twagiranye twagarutse ku nkuru zagiye zimuvugwaho mu itangazamakuru ko ariwe mukobwa ukora kuri TV hano mu Rwanda wambara imyenda migufi bamwe bavuga ko ari imyambaro ishotora igitsinagabo. Araseka ati… erega ingendo yundi iravuna njye nabayeho nambara nkuko mumbona  si ibintu nize ubu ahubwo niko nambaraga na mbere kandi sinibaza ko kwambara imyenda numva impaye amahoro ko aribyo byitwa gushotora cyangwa kureshya abagabo njye numva ntaho bihuriye icya ngombwa ni uko nkora akazi kanjye neza kandi ngakunze.

Twamubajije niba iyi myambrire ye ntacyo  yangiza mu kazi akora cyangwa mu kumenyekana kwe  yadusubije avuga ko nta nakimwe byangiza ahubwo ngo icyo we yabwira abamukurikirana nugukomeza gukunda ibiganiro bye nkuko bisanzwe.

Twasoje ikiganiro Ameilla atubwiyeko ubutaha azatubwira umuntu yifuza kuba yagera ku rwego rwe mbese yumva kunda bitewe nuburyo akoramo amakuru kuri TV akorera yo hanze mu kiganiro tuzagirana nawe ubutaha ari nabwo muzamenya byinshi ku buzima bwihariye bw’uyu munyamakuru w’uburanga ntagereranywa buvugisha benshi.

Alexi Masha@Rwandapaparazzi.rw

181,950 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful