Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umugabo yahiriye mu nzu yashakaga gutwika umugore we

Umugabo w’imyaka 31 witwa Hakizimana Eugene wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yagerageje gutwikira umugore we mu nzu akoresheje esanse aba ari we ushya.

Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 12 Werurwe 2018, ni bwo uyu mugabo usanzwe ari umumotari yatashye mu gicuku asanga ab’iwe baryamye ahita atangira kunyanyagiza lisansi mu nzu ashaka gutwika umugore we.

Umukozi wo muri urwo rugo avuga ko uyu mugabo wahoraga agirana amakimbirane n’umugore we yatashye mu gicuku atangiye kunyanyagiza lisansi mu nzu yose we na nyirabuja bahita batabaza irondo rihita rihagera.

Gusa avuga ko bakihagera uyu mugabo yasabye abanyerondo kumureka akajya kwambara ageze mu cyumba aba ariho acanira ikibiriti yari yahishe mu mwenda w’imbere inzu ifatwa n’inkongi na we atangira gushya.

Uyu mukozi yabwiye itangazamakuru ko mbere y’uko uyu mugabo asuka lisanze mu nzu yabanje gusohora abana be bose.

Yagize ati “ Yaje asanga twaryamye anyanyangiza lisansi mu nzu ahita anayimena mu mutwe ariko yari yabanje gusohora abana nibwo twatabaje umugore we ahita atangira kurwana na we kugira ngo adacana umwambi.”

Inzu yahise ishya n’uyu mugabo arashya ariko ku bw’amahirwe umugore we ntiyagira icyo aba.

Bombi bahise bajyanwa ku bitaro bya Muhima kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Ubwo iyi nzu yashyaga Polisi yahise itabara iyizimya itarafata izindi nzu ziyegereye.

Src:Igihe.com

Emery@Rwandapaparazzi.rw

34,852 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful