Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Safi, Harmonize na Marina batangiye gukora amashusho y’indirimbo bakoranye

Harmonize ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Wasafi Record wari umaze iminsi mu Rwanda aho yari yitabiriye ibitaramo bya The Mane yakoreye mu karere ka Musanze ndetse no mu mujyi wa Kigali tariki 23 na 24 Werurwe 2018. Nyuma yo kurangiza ibi bitaramo Safi Madiba na Marina bo muri The Mane bahise bakorana indirimbo na Harmonize.

Nyuma y’ibitaramo Harmonize yakoreye mu Rwanda yahise akorana indirimbo n’abahanzi bo muri The Mane nyuma baza no gufata amashusho y’indirimbo ebyiri zirimo imwe yakoranye na Safi Madiba ndetse n’indi yakoranye na Marina zose zikaba zarakorewe mu Rwanda. Aya makuru y’uko aba bahanzi bakoranye indirimbo na Harmonize tuyakesha umuyobozi wa The Mane Bad Rama wahamije ko Harmonize yakoranye indirimbo n’abahanzi be.

Izi ndirimbo uko ari ebyiri Harmonize yakoranye na Safi Madiba ndetse na Marina zakozwe na Producer Madebeat mu gihe amashusho yazo yafashwe na Meddy Saleh. Nkuko Bad Rama yabitangaje ngo izi ndirimbo abahanzi be bakoranye na Harmonize zizasohoka nyuma y’icyunamo cyane ko magingo aya bamaze gufata amashusho hakaba hakurikiyeho imirimo yo kuyatunganya.

Emery@Rwandapaparazzi.rw

20,240 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful