Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ruhango: Umukozi wa SACCO afunze azira amafaranga 2,000 akekwaho kwaka abaje kubikuza inkunga bagenerwa

Umukozi wa SACCO Nkunganire – Ntongwe yo mu Karere ka Ruhango  witwa Mukeshimana Marie Chantal  afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango akekwaho kwaka  abatishoboye ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda nk’inyoroshyo kugira ngo abahe amafaranga y’inkunga bagenerwa  na Leta.

 Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo yayatse nyuma y’icyumweru abasiragiza  ababwira ngo bagende bazagaruke; bagaruka na none bikagenda gutyo kugeza bamwe muri bo barambiwe iryo siragizwa bakabimenyesha Polisi nk’uko babitangaje.
 Asobanura uko  Mukeshimana  w’imyaka 30 y’amavuko yabigenzaga n’uburyo yafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yagize ati,”Polisi yabonye amakuru ko  abatishoboye bo mu murenge wa Ntongwe  baterwa inkunga na Leta bakurwaho amafaranga nk’inyoroshyo kugira ngo bahabwe  ayo bagenerwa. Urugero: Niba umuntu agenerwa ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ; amakuru yavugaga ko yakurwagaho ibihumbi bibiri agahabwaga ibihumbi 28. Ku cyumweru tariki 11 Werurwe uyu mwaka ni bwo  twafatiye mu cyuho Mukeshimana amaze kuvana ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda kuri Konti z’abantu batatu.”
 Yagize ati,”Umwe mu bagenerwa iyi nkunga yabonye uyu mukozi wa SACCO akomeje kumusiragiza amwaka amafaranga kugira ngo amuhe  amafaranga agenerwa,  ahita abimenyesha Polisi. Umwe mu bapolisi bakorera muri Ntongwe  yambaye imyenda isanzwe (itari impuzankano ya Polisi) ajya kuri iyo SACCO kugira ngo akurikirane ibivugwa kuri uwo mukozi. Mu mwanya muto yahamaze yabonye abantu batatu yakuyeho amafaranga (buri umwe yamukuyeho ibihumbi  bibiri ). Polisi yahise imuta muri yombi; Dosiye ye ikaba irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
 CIP Kayigi yashimye abatanze amakuru y’iryo katwa ry’amafaranga, aboneraho gusaba buri wese kwirinda gutanga ikiguzi kuri serivisi itangirwa ubuntu; umuntu urenganjijwe  cyangwa urerezwe n’umukozi ku rwego runaka ntiyemere gupfukiranwa; ahubwo akabimenyesha urwego rumukuriye kugira ngo rumurenganure.
 Yanenze bikomeye abaka amafaranga n’ibindi bitandukanye kugira ngo batange serivisi, abagira inama yo kubicikaho bakuzuza inshingano zabo uko bikwiriye; aboneraho  kandi kwibutsa ko inzego zose zahagurukiye kurwanya no guca iyo mikorere mibi igira ingaruka mbi ku mitangire myiza ya serivisi  ikanadindiza iterambere n’ubukungu.
Emery@Rwandapaparazzi.rw

25,320 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful